Umunyamakuru Uwamwezi Daphine wamamaye nka Bianca wigeze kwibwa imodoka n’uwari umukozi we, ikaza gusangwa aho yari yayitaye nyuma yo gukora impanuka, yatangaje ko aherutse gukora impanuka ikomeye yashoboraga no kumuhitana ariko Imana ikahaba.
Uyu munyamakuru uzwi mu biganiro by’imidagaduro akaba anazwi mu kazi ko kuyobora ibirori nka MC, yatangaje ko iyi mpanuka yari ikomeye, ariko ku bw’amahirwe akayirokoka, ariko ko yatumye yongera gutekereza ku buzima bwe n’imibanire ye n’Imana.
Yagize ati “Ukwezi gushize nakoze impanuka ikomeye, ndetse iteye ubwoba. ni impanuka yankanguye ubwonko inyereka ko ubuzima bwacu ari bugufi. Ubu ndashimira Imana ko ndi kumera neza kandi niteguye kugarukana imbaraga.”
Bianca avuga ko nyuma y’iyi mpanuka, ubu ari gukira kandi ko byose abikesha ubuntu bw’Imana yamurokoye, kuko yari ikomeye cyane.
Yagize ati “Ubu meze neza, ndi koroherwa kandi ndashimira Imana ikindinze ndizera ntashidikanya ko ikimfiteho umugambi.”
Muri Kamena umwaka ushize, Bianca yari yabuze imodoka bivugwa ko yibwe n’uwari umukozi we mu rugo, iza gusangwa ahazwi nka Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, aho yari yasizwe n’uwo mukozi nyuma yo gukora impanuka.
Uyu munyamakuru usanzwe akorera Radio SK FM, unazwi ku bindi bitangazamakuru yanyuzeho nka Flash FM& TV, anazwi mu gutegura ibirori bimurikirwamo imideri yaniyitiriye bizwi nka Bianca Fashion Hub.




RADIOTV10











