Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene yanyomoje ibiherutse gutangazwa na mugenzi we Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we; avuga ko ibyo yatangaje kuri Se ari ibinyoma.

Muri iyi minsi, inkuru igezweho mu myidagaduro yo mu Rwanda, ni iy’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago ukomeje kwikoma abo yita ko bashatse kumugirira nabi, aho avuga kuri buri muntu ibyo amunenga.

Mu bo avugaho, harimo abahanzi, abatunganya imiziki, ndetse n’abanyamakuru bagenzi be barimo Murindahabi Irene (M.Irene), aho uyu munyamakuru Yago akoresha amagambo aremereye akaninjira mu buzima bwite bw’abantu n’imiryango yabo.

Ku munyamakuru M. Irene, uyu mugenzi we Yago yavuze ko yihakana Se ngo kuko “yahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi” ndetse ngo akaba abifungiye.

Anavugamo kandi ko uyu munyamakuru mugenzi we ngo yitiranwa n’umubyeyi [Murindahabi], ati “Iso ntakwanga akwita nabi koko, Murindahabi…”

Umunyamakuru M. Irene yanyomoje aya makuru yatangajwe na mugenzi we Yago, avuga ko umubyeyi we atakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’icyemezo cy’uko ari ingaragu kigaragaza umwirondoro we, M. Irene yagaragaje ko Se batitiranwa nk’uko byavuzwe na mugenzi we Yago.

Ati “Data ni Gakindi Gabriel, ikindi ntafunzwe, ntiyanafunzweho, ahubwo yaratabarutse, kandi nta cyaha na kimwe akiriho yakoreye u Rwanda.”

M. Irene yakomeje ubutumwa bwe asaba uyu mugenzi we ukomeje kumushinyagurira, kureka umubyeyi we akaruhukira mu mahoro. Ati “Njye ndahari, ukore icyo ushaka.”

Umunyamakuru Yago aherutse gutangaza ko yahunze u Rwanda kubera abagambanyi bashakaga kumugirira nabi, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko yahunze agifite ibyaha akurikiranyweho.

Umunyamakuru M. Irene
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + three =

Previous Post

Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja

Next Post

Kigali: Hagaragajwe impamvu ituma ibyangombwa byo kubaka bitinda kuboneka

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hagaragajwe impamvu ituma ibyangombwa byo kubaka bitinda kuboneka

Kigali: Hagaragajwe impamvu ituma ibyangombwa byo kubaka bitinda kuboneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.