Umunyamakuru wamamaye kuri kimwe mu Bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda, ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye.
Umununyamakuru Robert Cyubahiro McKenna uzwi cyane ku bitangazamakuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yatangaje ko yakoze impanuka y’imodoka ariko Imana igakinga akaboko.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto igaragaza imodoka ye yakoze imanuka ikangirika cyane, yagize ati “Isumbabyose yavuze ngo ‘ndacyagukeneye’. Ubu meze neza kandi ndi koroherwa, amashimwe menshi.”
The man from above said I still want you.
In stable condition and recovering, thankful 🙏🏾🙏🏾 pic.twitter.com/mgIxaWoX06
— Robert Cyubahiro McKenna (@RobCyubahiro) July 3, 2022
Ubutumwa bw’uyu musore usanzwe anakoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bwahise buhundagazwaho ibitekerezo n’abamufasha kuzamura amashimwe yo kuba yarokotse iyi mpanuka.
Muhire Herny Brulart uherutse guhagarikwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yagize ati “Ihangane muvandimwe, ndakwifuriza gukira vuba.”
Umunyamakurukazi Saddah Hakizimana na we uzwi kuri RBA, na we yagize ati “Ihangane cyane nizere ko mwese mwarusimbutse ntawe rwasigaranye.”
Ingabire Egidie Bibio na we yagize ati “Ohhh…ibi byari kuba ari inkuru mbi, nishimiye ko uri gukira musaza wanjye. Nyagasani akomeze akurinde.”
RADIOTV10