Umunyamakuru Oswald Mututeyezu, usanzwe akorera Igitangazamakuru cya RADIOTV10, akaba umwe mu bafite ubunararibonye n’ubuhanga bwihariye muri uyu mwuga, yegukanye igihembo cy’Umunyamakuru w’umwaka, anahembwa miliyoni 7 Frw.
Ni mu bihembo bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) byatangiwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Itangazamakuru wizihijwe kuri Kane tariki Indwi Ugushyingo 2024.
Muri ibi birori, habayemo n’umuhango wo guhemba abanyamakuru bitwaye neza muri uyu mwaka, barangajwe imbere na Oswald Mutuyeyezu benshi bazi nka Oswakim, wegukanye igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka mu Rwanda.
Uyu munyamakuru umaze imyaka 15 mu mwuga w’itangazamakuru uretse uburambe awufitemo, ni n’umwe mu b’icyitegererezo mu Rwanda kubera ubuhanga bwe butuma ibiganiro akora birimo ‘Zinduka’ gitambuka kuri Radio 10 ndetse n’icyitwa ‘Ahabona’ gitambuka kuri TV10, binyura ababikurikira.
Muri ibi biganiro byombi, uyu munyamakuru agaragaza ubuhanga mu busesenguzi bwuje kureba kure, kandi bwose bugira uruhare mu gutanga umusanzu mu kugaragaza ibikwiye gukosorwa, biganisha mu mibereho myiza y’abaturage dore ko biri no mu ntego za RADIOTV10.
Byumwihariko mu kiganiro ‘Zinduka’ gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, muri uyu mwaka, uyu munyamakuru yagize uruhare runini mu gutanga umusanzu, aho afatanyije na Nkusi Ramesh basanzwe bakorana, bagaragaje bimwe mu bibazo byabaga bibangamiye rubanda, bikabonerwa umuti.
Muri iki kiganiro kandi yanatumiyemo abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu mu ngeri zinyuranye, yaba abo muri Politiki, mu bukungu, mu burezi, n’abo mu nzego z’umutekano.
Umwaka wa 2024 wamubereye uw’ibitangaza
Tariki 01 Mata 2024, ni umunsi utazibagirana mu rugendo rw’umwuga w’itangazamakuru kuri uyu munyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ubwo yakabyaga inzozi ze zo kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asanzwe afatiraho icyitegererezo kimwe n’abandi benshi.
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umunyamakuru w’Umwaka, Oswald yavuze ko uyu mwaka wa 2024 wamubereye mwiza. Ati “Nakoranye ikiganiro na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, inzozi zanjye zo mu buzima, none mbaye n’umunyamakuru w’umwaka, kandi ntowe n’abanyamakuru ubwabo. Ni na bwo bwa mbere bibaye, biranshimishije, nshimiye abantoye, nshimiye abo dukorana, nshimiye abayobozi banjye…”
Oswald Mutuyeyezu avuga ko kuva kera akiri umwana yakundaga umwuga w’itangazamakuru, bikaza kuba mahire ubwo yawigaga, ndetse akanawinjiramo akawukora imyaka ikaba ibaye 15, ubu akaba amaze kugera ku rwego yishimira muri uyu mwuga, nubwo agifite byinshi yifuza kugeraho.
Avuga ko ibihembo nk’ibi na we yegukanyemo igisumba ibindi, bitera akanyabugabo abakora uyu mwuga w’itangazamakuru, ndetse bikanatera imbaraga abifuza kuwinjiramo.
Ati “Bituma abanyamakuru bari mu mwuga babona ko bashyigikiwe, n’amafaranga bashyiramo buriya, abubakira ubushobozi, ikindi bitera akanyabugabo abakiri bato kuba baza muri uyu mwuga bityo ntituzabure abadusimbura.”
Oswald Mutuyeyezu avuga kandi ko iki gihembo nubwo adaha agaciro cyane amafaranga yahawe ahubwo ko ashyira imbere kuba itafari yatanze muri uyu mwuga ryazirikanywe, ariko n’aya mafaranga yahembwe azagira icyo amumarira, ku buryo najya abona icyavuye muri uyu mwuga, azajya yumva ko na we wamufashije.
Ati “Ku buryo wajya ukireba ukavuga uti ‘ibyo nakoze byatanze umusaruro. Ntabwo byafashije abaturage gusa, ntabwo byafashije Igihugu gusa, nanjye ubwanjye byaramfashije’.”
Yaboneyeho kugira inama abari muri uyu mwuga w’itangazamakuru, kurushaho kunoza ibyo bakora, bakabikorana ubunyamwuga kandi byose babiganisha mu gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.
RADIOTV10