Saturday, July 25, 2026
RW|EN
SIPORO

Handball: Ikipe iherutse guhesha ishema u Rwanda yagize icyo isezeranywa

Handball: Ikipe iherutse guhesha ishema u Rwanda yagize icyo isezeranywa

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cya Afurika, abashimira uko bitwaye bagahesha ishema Igihugu cyabibarutse, abasezeranya kuzabafasha ibishoboka byose kugira ngo bazitware neza mu mikino y’Isi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, aho Minisitiri Nyirishema Richard ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), bakiririye ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cy’Afurika (IHF Trophy Continental) cyabereye muri Ethiopia.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye iki gikombe itsinze imikino yayo yose harimo uwo yatangiye itera mpaga Congo Brazzaville, ikomeza itsinda Guinea, Zimbabwe, yegukana igikombe itsinze n’Ibirwa bya Réunion ku mukino wa nyuma.

Minisitiri Nyirishema yashimiye abakinnyo b’iyi kipe ku bwo gukora amateka ndetse abemerera ubufasha.

Yagize ati “Tubashimiye ku byiza mwakoze kuko ni ubwa mbere bibaye. Nabashije gukurikira imikino yanyu mbona mwaratsinze mubikwiye. Uyu ni umukino utazwi ariko kuwukundisha abandi bisaba gutsinda.”

Yakomeje agira ati “Turashaka kumenya neza icyo mwifuza, kugira ngo mwitegure neza irushanwa riri imbere, niba mwifuza imikino ya gicuti, mubivuze hakiri kare bizadufasha kwitegura, ariko ntacyo tuzasiga inyuma, ahubwo tuzakora byose mujye guhagararira u Rwanda neza.”

U Rwanda rukaba rwabonye itike y’imikino ya nyuma y’Isi ruzahagarariramo Umugabane wa Afurika mu batarengeje imyaka 20.

Minisitiri Nyirishema yashimiye iyi kipe
Yabasezeranyije kuzafashwa ibishoboka kugira ngo izahagararire neza Umugabane wa Afurika

Aime Augustin
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp