Umunyamakuru w’inararibonye agaragaje igereranya hagati ya Basketball na Football Nyarwanda rikwiye gutanga isomo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukino wa Basketball ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda nyamara mu myaka micye ishize atari ko byahoze, Umunyamakuru Kazungu Claver avuga ko ibyakozwe muri uyu mukino, byanakorwa muri ruhago bigatanga umusaruro.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Kazungu Claver, umunyamakuru wa siporo umaze igihe kinini mu mwuga:

Izindi Nkuru

Nta muntu utarimo kubona ko mu mikino y’amaboko harimo impinduka zigaragara kubera abakinnyi bazanye bafite ubushobozi bakora itandukaniro.

Urugero rworoshye ni ikipe ya Patriots BBC itamaze imyaka myinshi, ariko yigaruriye imitima y’Abafana benshi kubera gukora ikosora mu kugura abakinnyi beza b’indobanure.

Baherutse kuzana umukinnyi ukomoka muri Serbia muremure urengeje Metero 2, wiyongera ku bandi na bo bakomeye.

Mu guca impaka zari zihari nyinshi zo kuvuga ko ubu nta kipe mu Rwanda yashobora APR BBC, kubera ukuntu yiyubatse yitegura imikino BAL, ikipe y’abafana benshi ubu mu Rwanda Patriots, ntiyatengushye abafana bayo aho yatsinze APR BBC kandi iyirusha.

Si izo gusa kuko na REG BBC na yo ihora ikomeye ntibura abakinnyi bakomeye ikura hanze.

Muri macye birashyushye mu mikino ya Basketball ndetse no muri Volleyball amakipe yariyubatse cyane azana abakinnyi bakomeye bavuye mu Bihugu byo hanze.

Ni uko bikwiye gukorwa muri Football yacu mu Rwanda, kugira ngo dushobore kubona abakinnyi bakomeye baza mu Gihugu.

Urugero muri Tanzania nyuma yo kuzamura cyane umubare w’abanyamahanga bakomeye 12 kandi bemerewe gukoreshwa bose muri buri kipe, byatanze umusaruro cyane, kuko mu karere kose ka CECAFA, ni Tanzania gusa yagiye muri CAN.

Uyu mwaka ni Tanzania gusa yagize amakipe abiri mu munani 8 yageze muri 1/4 cya CAF Champions League.

Nubwo mu Rwanda dukoresha abanyamahanga 6 gusa kuri buri mukino ntabwo twatsinda ikipe ya CHAN ya Tanzania bo bakoresha abanyamahanga 12 kuri buri mukino kuko umwenegihugu aba ahanganye n’umunyamahanga kuri buri mwanya.

Urugero Ikipe ya CHAN ya Tanzania 11 bashobora kubanzamo ni:

  1. Aishi Manula  Simba SC
  2. Shomari Kapombe Simba SC
  3. Mohamed Hussein Simba SC
  4. Ibrahim Hamad Bacca Yanga SC
  5. Bakari Nondo Mwanyeto Yanga SC
  6. Muzamiri Yassin Simba SC
  7. Abdul Seleman Sopu Azam FC
  8. Mudathiri Yahya Abbas Yanga SC
  9. Clement Mzize Yanga SC
  10. Feisal Salum Feitoto Azam FC
  11. Kibu Dennis Simba SC.

 

No mu Rwanda dukeneye gukoresha Abakinnyi b’Abanyamahanga 12 bose icyarimwe kuri buri mukino kugira ngo abakinnyi bacu bagisinziriye bakanguke.

Ikindi mu gice cya kabiri cya Shampiyona ya Tanzania umukinnyi utatanze umusaruro bamukuramo bakamusimbuza undi, abantu barabyibuka ko Yanga yarekuye Issa Bigirimana igice cya mbere cya Shampiyona ya Tanzania kigisozwa.

Mu Rwanda wagira ngo turacyari mu mategeko ya 1995, kuko n’umukinnyi ikipe yagurishije ntiyemererwa kumusimbuza.

 

Ni ngewe gusa ubona ko hakwiriye impinduka muri ruhago yacu?

Claver KAZUNGU
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru