Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy.
MC Murenzi yamenyekanye mu myaka yatambutse ubwo yari umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro yakoraga kuri Radio yahoze yitwa Contact FM.
Ni umwe mu banyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC) wakanyujijeho mu bihe bye, ariko aza kwimukira hanze y’u Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu butumwa yasangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, MC Murenzi yatangaje ko aza kuba ari umutumirwa mu gitaramo ngarukakwezi cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy.
Uyu wakanyujijeho mu itangazamakuru ry’imyidagaduro no mu bikorwa by’ubushyushyarugamba mu bitaramo mu Rwanda, yakoraga ikiganiro ‘Route 66’ kiri mu byakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.
Iki gitaramo cyatumiwemo MC Murenzi, gisanzwe gitegurwa n’umunyarwenya Ndaruhutse Merci, kiraba kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali aho gisanzwe kibera.
Iki gitaramo gisanzwe gitumirwamo abafite amazina azwi mu Rwanda, baba abasitari ndetse n’abanyapolitiki n’abo mu zindi ngeri kugira ngo baganirize abantu ku buzima bwabo bwite ndetse n’uruhare rwabo mu myidagaduro mu Rwanda.

RADIOTV10