Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana ukora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, uherutse kurushinga n’umugabo we, yagaragaje amafoto y’ibihe by’umunezero barimo mu kwezi kwa buki.
Clarisse Uwimana wakoze ubukwe we n’umugabo we Kwizera Bertrand Festus mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03, baherutse kwerecyeza mu mujyi w’ibyishimo i Dubai bagiye mu kwezi kwa buki.
Uyu munyamakurukazi usanzwe akora ibiganiro bya Siporo kuri imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umunezero arimo n’umugabo we muri uyu mujyi.
Yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga we n’umugabo we bari mu bwato bareba ibyiza by’inyanja bishimiye ibihe byiza barimo.
Aya mafoto yashyizeho ubutumwa bugira buti “Mbega ukwezi kwa buki kw’agatangaza. Ibihe bitazibagirana mu buzima.”
Clarisse Uwimana ni umwe mu banyamakuru b’igitsinagore bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera ibikorwa bikomeye yagiye yitabira birimo Igikombe cya Afurika (CAN) ndetse n’icy’icya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu byabo (CHAN) byombi byabereye muri Cameroon.
RADIOTV10