Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuziki Nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse umuramyi

radiotv10by radiotv10
22/09/2022
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuziki Nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse umuramyi
Share on FacebookShare on Twitter

Muzika Nyarwanda yo kuramya no guhimbaza Imana, yungutse umuhanzi washyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ngomororera’ yibutsamo abantu gushima Imana ku byo yabagejejeho ndetse no gufashanya.

Uyu muhanzikazi mushya witwa Uwiduhaye Micheline, yashyize hanze iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo yo gushima Imana.

Muri iyi ndirimbo ye, atangira agira ati “Uwiteka warampaye kandi n’ubu uracyampa, byaba iby’umwuka cyangwa iby’umubiri data undinda kwikubira.”

Uwiduhaye Micheline usanzwe ari umukristu, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze kugira ngo yibutse abantu ko hari byinshi bakwiye gushimira Imana.

Avuga ko kandi muri iki gihe abantu barangamiye kwikwizaho imitungo bakibagirwa ko ibyo batunze bashobora kubisangira n’ab’amikoro macye.

Yagize ati “Buri wese akwiriye kubaho afasha mugenzi we bityo bakaba babafasha mu buryo bashoboye.”

Uyu muhanzikazi mushya avuga ko na we yiyumvisemo impano yo kuba yo kuba yakwibutsa abantu gufashanya kuko ibyo umuntu yatunga byose, abigiriramo umugisha ari uko abisangiye n’abandi byumwihariko abakene.

Ati “Nasabye Imana kumpa umugisha kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.”

Uyu muhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzi no kwicurangira, avuga ko nubwo iyi ndirimbo yise ‘Ngomororera’ ari iya mbere, ariko yifuza gushyira hanze izindi bityo ko abazayumva bahishiwe izindi.

Uwiduhaye Micheline yinjiye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 1 =

Previous Post

Umunyamakurukazi Clarisse aciye impaka…Ubuzima buraryoshye mu kwa buki (AMAFOTO)

Next Post

Uwa ‘Bannyahe’ ‘wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera’ yagejejwe imbere y’Urukiko

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

by radiotv10
19/05/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na Album ‘25Shades’ y'umuhanzikazi Bwiza aherutse gushyira hanze. Ni nyuma...

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro...

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi...

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

by radiotv10
15/05/2025
0

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana, yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya baherutse...

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire ku Mugabane wa Afurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise, wari utegerejwe mu Rwanda mu gufungura imikino...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

19/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwa ‘Bannyahe’ ‘wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera’ yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwa 'Bannyahe' 'wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera' yagejejwe imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.