Umuziki Nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse umuramyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muzika Nyarwanda yo kuramya no guhimbaza Imana, yungutse umuhanzi washyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ngomororera’ yibutsamo abantu gushima Imana ku byo yabagejejeho ndetse no gufashanya.

Uyu muhanzikazi mushya witwa Uwiduhaye Micheline, yashyize hanze iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo yo gushima Imana.

Izindi Nkuru

Muri iyi ndirimbo ye, atangira agira ati “Uwiteka warampaye kandi n’ubu uracyampa, byaba iby’umwuka cyangwa iby’umubiri data undinda kwikubira.”

Uwiduhaye Micheline usanzwe ari umukristu, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze kugira ngo yibutse abantu ko hari byinshi bakwiye gushimira Imana.

Avuga ko kandi muri iki gihe abantu barangamiye kwikwizaho imitungo bakibagirwa ko ibyo batunze bashobora kubisangira n’ab’amikoro macye.

Yagize ati “Buri wese akwiriye kubaho afasha mugenzi we bityo bakaba babafasha mu buryo bashoboye.”

Uyu muhanzikazi mushya avuga ko na we yiyumvisemo impano yo kuba yo kuba yakwibutsa abantu gufashanya kuko ibyo umuntu yatunga byose, abigiriramo umugisha ari uko abisangiye n’abandi byumwihariko abakene.

Ati “Nasabye Imana kumpa umugisha kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.”

Uyu muhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzi no kwicurangira, avuga ko nubwo iyi ndirimbo yise ‘Ngomororera’ ari iya mbere, ariko yifuza gushyira hanze izindi bityo ko abazayumva bahishiwe izindi.

Uwiduhaye Micheline yinjiye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru