• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

radiotv10by radiotv10
27/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakurukazi Sandrine Isheja uri mu bamaze igihe mu mwuga by’umwihariko mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, yagize icyo avuga ku ihangana n’ihanganisha rikunze kuvugwa hagati y’abahanzi, avuga ko abona ridakwiye kuko atari ryo rizamura muzika.

Ni mu kiganiro cyihariye Sandrine Isheja yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibimaze iminsi byumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, by’ihanganisha hagati y’abahanzi.

Sandrine Isheja wakoze ibiganiro binyuranye by’imyidagaduro byakunzwe na benshi, yavuze ko ihangana rizwi nka ‘beef’ atari ryo rituma abahanzi bazamuka, ndetse ko atari na ngombwa, kuko ntacyo ryongerera umuziki nyarwanda.

Yagize ati “Igikwiye ni ugushyira hamwe. Reba nk’ubu u Rwanda rwakiriye ibihembo bya Trace Awards, mu babitwaye Abanya-Nigeria ni bo benshi, twagakwiye kubigiraho aho guhora duhangana.”

 

Umunyamakuru n’umuhanzi, ni nk’izuba n’imvura

Sandrine Isheja kandi yagarutse ku isano iri hagati y’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro, avuga ko izi mpande zombi zuzuzanya kuko zinakenerana.

Ati “Umuhanzi akenera itangazamakuru kugira ngo ibikorwa bye bimenyekane, ariko kandi n’itangazamakuru rikenera Indirimbo za wa muhanzi kugira ngo rikore neza.”

Yitanzeho urugero ku biganiro akora, ati “Njye ibiganiro byanjye n’imyidagaduro, ibaze ntakina umuziki [ahita aseka] ntiwavuga umunsi wose udakinnye indirimbo cyangwa ngo ufate akaruhuko, bityo rero bombi barakeneranye nk’uko umuntu ataba mu zuba gusa, amapfa yamwica cyangwa ngo imvura ihore igwa ibihingwa ntibyakura kuko bikenera n’izuba.” 

Sandrine Isheja ari mu banyamakuru bagize uruhare mu musingi w’iterambere ry’umuziki nyarwanda ugezweho, aho yinjiye muri uyu mwuga akora ibiganiro by’imyidagaduro byagize uruhare mu kuzamura umuziki ugezweho.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + twenty =

Previous Post

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Next Post

Menya icyatumye umuhanzikazi Rihanna yandikwa mu banyaduhigo b’Isi

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Menya icyatumye umuhanzikazi Rihanna yandikwa mu banyaduhigo b’Isi

Menya icyatumye umuhanzikazi Rihanna yandikwa mu banyaduhigo b'Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.