Umunyamakurukazi ubirambyemo mu Rwanda yavuze ku ngingo ikunze kuzamura impaka mu myidagaduro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakurukazi Sandrine Isheja uri mu bamaze igihe mu mwuga by’umwihariko mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, yagize icyo avuga ku ihangana n’ihanganisha rikunze kuvugwa hagati y’abahanzi, avuga ko abona ridakwiye kuko atari ryo rizamura muzika.

Ni mu kiganiro cyihariye Sandrine Isheja yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibimaze iminsi byumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, by’ihanganisha hagati y’abahanzi.

Izindi Nkuru

Sandrine Isheja wakoze ibiganiro binyuranye by’imyidagaduro byakunzwe na benshi, yavuze ko ihangana rizwi nka ‘beef’ atari ryo rituma abahanzi bazamuka, ndetse ko atari na ngombwa, kuko ntacyo ryongerera umuziki nyarwanda.

Yagize ati Igikwiye ni ugushyira hamwe. Reba nk’ubu u Rwanda rwakiriye ibihembo bya Trace Awards, mu babitwaye Abanya-Nigeria ni bo benshi, twagakwiye kubigiraho aho guhora duhangana.”

 

Umunyamakuru n’umuhanzi, ni nk’izuba n’imvura

Sandrine Isheja kandi yagarutse ku isano iri hagati y’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro, avuga ko izi mpande zombi zuzuzanya kuko zinakenerana.

Ati “Umuhanzi akenera itangazamakuru kugira ngo ibikorwa bye bimenyekane, ariko kandi n’itangazamakuru rikenera Indirimbo za wa muhanzi kugira ngo rikore neza.”

Yitanzeho urugero ku biganiro akora, ati “Njye ibiganiro byanjye n’imyidagaduro, ibaze ntakina umuziki [ahita aseka] ntiwavuga umunsi wose udakinnye indirimbo cyangwa ngo ufate akaruhuko, bityo rero bombi barakeneranye nk’uko umuntu ataba mu zuba gusa, amapfa yamwica cyangwa ngo imvura ihore igwa ibihingwa ntibyakura kuko bikenera n’izuba.” 

Sandrine Isheja ari mu banyamakuru bagize uruhare mu musingi w’iterambere ry’umuziki nyarwanda ugezweho, aho yinjiye muri uyu mwuga akora ibiganiro by’imyidagaduro byagize uruhare mu kuzamura umuziki ugezweho.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru