Menya icyatumye umuhanzikazi Rihanna yandikwa mu banyaduhigo b’Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cyandika abaciye uduhigo ku Isi (Guinness World Records) cyatangaje ko igitaramo cya Rihanna yaririmbye mu gice cya mbere cya SuperBowl Show, ari cyo cyarebwe kurusha ibindi, ahita akuraho agahigo kari kamaze imyaka 8.

Guinness World Records itangaza ko icyo gitaramo cya Rihanna cyabaye muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, kimaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 121.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe uwari waraciye aka gahigo ari Katy Perry aho we yari yarebwe na Miliyoni 118 ku gitaramo yakoze muri 2015.

Ni ukuvuga ko Rihanna akuyeho agahigo kari kamaze imyaka umunani (8) aho mu gihe cy’amezei gusa, show ye yahise ihigika iya Katy Perry akaba amaze kumusigaho miliyoni zirenga eshatu.

Abakurikirana iby’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za America, bavuga ko imiririmbire ya Rihanna mu gitaramo cyatumye aca aka gahigo, isanzwe ahubwo ko ikidasanzwe ari imbaraga yakoreshejemo.

Bavuga ko Rihanna ubwo yari ku rubyiniro muri icyo gitaramo, yagaragaje imbaraga zidasanzwe kuva atangiye kugeza asoje kuririmba.

Jolie MUKATWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru