Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyapolitiki mu Rwanda yavuze ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams

radiotv10by radiotv10
20/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki mu Rwanda yavuze ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Part of Rwanda) akaba n’uwe mu Badepite mu Nteko y’u Rwanda, yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams wapfuye azize impanuka.

Inkuru y’urupfu rwa Ntwali John Williams, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ko uyu munyamakuru yitabye Imana azize impanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama, Umunyapolitiki Dr Frank Habineza usanzwe ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagize icyo avuga ku rupfu rw’uyu munyamakuru.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Dr Frank Habineza yagize ati “Birabaje cyane kwakira inkuru mbi y’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams, wazize impanuka.”

Dr Frank Habineza wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora aheruka ya 2017, agatsindwa, yihanganishihe umuryango w’uyu munyamakuru witabye Imana. Ati “Twihanganishije Umuryango we. Imana imwakire mu beza bayo.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka yahitanye uyu munyamakuru, yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri ahagana saa munani na mirongo itanu (02:50’).

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene yavuze ko ubwo nyakwigendera yagongwaga, nta byangombwa yasanganywe ku buryo byari guhita byoroha kumenya imyirondoro ye.

Umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana
Dr Frank Habineza yababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 7 =

Previous Post

Mu cyumweru gitaha ibiro bimwe bikomeye bya Polisi ntibizaba bikiri aho bisanzwe

Next Post

Uwari wibwe amafaranga arenga miliyoni 30Frw akorewe igitangaza

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari wibwe amafaranga arenga miliyoni 30Frw akorewe igitangaza

Uwari wibwe amafaranga arenga miliyoni 30Frw akorewe igitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.