Umunyapolitiki mu Rwanda yavuze ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon. Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Part of Rwanda) akaba n’uwe mu Badepite mu Nteko y’u Rwanda, yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams wapfuye azize impanuka.

Inkuru y’urupfu rwa Ntwali John Williams, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ko uyu munyamakuru yitabye Imana azize impanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama, Umunyapolitiki Dr Frank Habineza usanzwe ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagize icyo avuga ku rupfu rw’uyu munyamakuru.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Dr Frank Habineza yagize ati “Birabaje cyane kwakira inkuru mbi y’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams, wazize impanuka.”

Dr Frank Habineza wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora aheruka ya 2017, agatsindwa, yihanganishihe umuryango w’uyu munyamakuru witabye Imana. Ati “Twihanganishije Umuryango we. Imana imwakire mu beza bayo.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka yahitanye uyu munyamakuru, yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri ahagana saa munani na mirongo itanu (02:50’).

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene yavuze ko ubwo nyakwigendera yagongwaga, nta byangombwa yasanganywe ku buryo byari guhita byoroha kumenya imyirondoro ye.

Umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana
Dr Frank Habineza yababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru