Uwari wibwe amafaranga arenga miliyoni 30Frw akorewe igitangaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda wari wibwe ibihumbi 32,5 USD [abarirwa muri Miliyoni 32 Frw], yayasubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yuko ruyafatanye uwari umukozi w’uyu muturage wari wayibye akajya kuyifurahishamo dore ko yari yaguzemo telefone n’isaha bihenze.

Iki gikorwa cyo gusubiza uyu muturage aya amafanaga, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023 ahagaragajwe na telefone yo mu bwoko bwa iPhone n’isaha byari byaguzwe n’uyu wari wibye aya mafaranga.

Izindi Nkuru

Uyu muturage wasubijwe amafaranga utifuje ko atangazwa, yavuze ko atari aye ahubwo ko yari yayahawe n’umuvandimwe we, ndetse ko ari yo mpamvu yari atarayabitsa kuri banki.

Yaboneyeho gushimira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bwo kuba rwarakoze akazi katoroshye mu kugaruza aya mafaranga.

Umuvuzi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwakiriye ikirego cy’uyu muturage wari wibwe amafaranga, tariki 12 Mutarama 2023 ari na bwo hahise hatangira gushakishwa uwayibye.

Uwitwa Jules wari umukozi wo mu rugo rw’uyu muturage wari wibwe aya mafaranga, yafatanywe na mushiki we i Rwamagana nyuma yo kuyamushyira ngo ayamuhishire, bakajya kuyahisha mu rutoki ari na ho yakuwe.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abahirahira kwishora mu byaha nk’ibi by’ubujura ko ukuboko kw’inzego z’ubutabera kugomba kubashyikira.

Yagize ati Umuntu ukeka ko ashobora gutwara amafaranga y’abantu ntafatwe, turamubwira ko bidashoboka, byanze bikunze uba uzafatwa.

Abafashwe bombi, bemera ibyaha bibiri bakurikiranyweho birimo icy’ubujura gikurikiranywe kuri uyu wari umukozi wo mu rugo ndetse n’icyaha cyo guhisha ibyibwe, gikurikiranywe kuri mushiki we. Bakaba babisabira imbabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru