U Rwanda rwagaragaje icyo rwakora igihe Congo yarushozaho intambara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta na rimwe rwigeze rutekereza kuba rwashoza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko mu gihe rwo rwayishozwaho nkuko Congo ikomeje kubicamo amarenga, ntacyarubuza kuyirwana.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda nyuma yuko u Rwanda rugize icyo ruvuga ku itangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagiye hanze ku ya 17 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya DRC, ryanasubijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ryamagana irya Congo Kinshasa yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko ibikubiye mu itangazo rya Congo Kinshasa bigaragaza umugambi mubisha wo gutegura intambara ku Rwanda.

Muri iri tangazo ry’u Rwanda, hari ahagira hati “Kuba DRC yarahaye akazi abacancuro mpuzamahanga, ni gihamya ntashidikanywaho ko DRC iri gutegura intambara aho kuba amahoro.”

Amarenga yo kuba DRC ishaka gushoza intambara ku Rwanda yanagiye anumvikana mu mvugo za Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi, wagiye avuga kenshi ko ashaka gutera u Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda ruhora rwifuza kubana neza n’Ibihugu byaba ibituranyi byarwo cyangwa ibindi bya kure.

Ati “U Rwanda ntabwo ruzigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi. Gahunda turimo ni iyo gutera imbere, gahunda turimo gushoramo ingufu mu bukungu n’ibindi, ni ibikorwa bisaba ko habaho umutekano. Ntabwo u Rwanda rushaka intambara.

Amahoro kuri kariya gace, ni ubukire ku Rwanda na Uganda na Tanzania n’ibindi Bihugu icyenda byose bikikije Congo kuko twese turabyemera Congo ni Geant [irakungahaye] ntawabihakana.”

Alain Mukuralinda kandi yaboneyeho guhumuriza Abaturarwanda ko umutekano wabo urinzwe ku buryo ntawapfa kuwuhungabanya kandi ko n’iyo hagira ubigerageza ko inzego z’umutekano zarwo ziteguye.

Ati “Umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe, ibigomba gukorwa byose kugira ngo abantu batekane birakobwa, n’intambara niruyishorwamo ruzayirwana. Ntayo ruzateza ariko niruyishorwamo ruzayirwana.”

Tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yayoboraga umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse kuri Perezida Tshisekedi wari umaze iminsi avuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda.

Icyo gihe Perezida Kagame yari yagize ati “Iyo nza kuba ndi ugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru