Abapolisi babonye umusore ahetse ibikapu bamukeho ibitemewe bamusatse basanga ntibibeshye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 18 yafatiwe mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, avuye mu isoko kugurisha amasashe [ntiyemewe mu Rwanda] bamusangana angana n’ibihumbi 30 yari asigaranye, ahita avuga n’aho ayakura.

Uyu musore wafashwe ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2023, yabonywe n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu Muhanda, ahetse ibikapu, bagakeka ko yaba afite ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu buryo bukemewe n’amategeko, baramuhagarika baramusaka.

Izindi Nkuru

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko uyu musore akimara gufatwa yemeye ko aya masashe yinjiye mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Akimara gufatwa, yavuze ko amasashe ayarangura n’abayinjiza mu Rwanda bayakuye mu gihugu cya Uganda, akayacururiza mu isoko rya Cyanika ari naho yafashwe aturutse.”

Uyu musore yahise ashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gahunga kugira ngo  hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru