Abanyapolitiki barimo abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bitabiriye ishyingurwa ry’umunyamakuru Ntwali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhango wo gushyingura umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana azize impanuka, witabiriwe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo abanyapolitiki nka Depite Dr Frank Habineza ndetse na Ingabire Victoire Umuhoza na Ntaganda Bernard.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, wabimburiwe n’isengesho ryo kumusabira bwa nyuma ryabereye mu rusengero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Izindi Nkuru

Iri sengero ryakurikiwe n’umuhango nyirizina wo gushyingura nyakwigendera Ntwali John Williams, wabereye mu irimbi ry’Akarere ka Kamonyi.

Uyu muhango yaba uwo kumusabira bwa nyuma ndetse no kumushyingura, witabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye, barimo inshuti n’abavandimwe ba Ntwali John Williams, abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki.

Mu banyapolitiki bitabiriye uyu muhango, barimo Dr Frank Habineza usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.

Iyi ntumwa ya rubanda yitabiriye umuhango wo guherekeza Ntwali John Williams, nyuma yuko anagarutse ku rupfu rwa nyakwigendera, aho yagaragaje agahinda yatewe n’itabaruka rye.

Muri uyu muhango kandi hari Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, ndetse na Ntaganda Bernard, bombi bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Masabo Emmanuel, umuvandimwe wa nyakwigendera Ntwali John Williams, wanamenyeshejwe bwa mbere iby’urupfu rwe, yagarutse ku byamurangaga birimo guca bugufi ndetse n’umurava mu byo yakoraga.

Cleophas Barore uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), wabajijwe ku byakurikiye urupfu rwa Ntwali John Williams aho bamwe biganjemo imiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyahitanye uyu munyamakuru, abazwa niba uru rwego na rwo ruzabyinjiramo rugasaba ibisobanuro.

Yasubije avuga ko ibisobanuro byahawe umuryango wa nyakwigendera bihagije ku buro RMC itajya kwaka ibitarahawe abandi.

Yagize ati Ni ibisanzwe abantu babaho bagapfa n’abariho burya igihe kizagera tugende, abo bafite ibyabo n’impamvu zibatera kuvuga ibyo. Twe nka RMC nta bindi tujyamo birenze kuba dutabaye umunyamuryango wacu.”

Urupfu rwa Ntwali John Williams rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, nyuma y’iminsi ibiri apfuye azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 mu Karere ka Kicukiro.

Nyakwigendera yakoreye ibitanagazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo icyandikiraga kuri murandasi kitwa Ireme.net yari yarashinze ndetse n’ikinyamakuru Igihe, akaba yaratabarutse amaze iminsi akorera umuyoboro wo kuri YouTube uzwi nka PAX TV yari yaranashinze.

Habanje kubaho isengesho ryo gusabira nyakwigendera
Hari kandi Depite Dr Frank Habineza (Igihe)
Ingabire Victoire Umuhoza (Igihe)
Nyakwigendera Ntwali yashyinguwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru