• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Julius Malema uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Afurika y’Epfo, yavuze ko abasirikare b’iki Gihugu bari mu butumwa bwa SADC muri DRC (SAMIDRC), bagiyeyo mu buryo butanyuze mu mucyo, bityo ko bakwiye gutaha vuba na bwangu.

Julius Malema uyobora ishyaka EFF, avuga ko atumva uburyo Afurika y’Epfo ijya kohereza ingabo muri Congo “kurwana n’umutwe ufite intwaro n’ibikoresho kuturusha.”

Uyu munyapolitiki avuga ko bibabaje kubona ibiri gukorerwa abasirikare ba Afurika y’Epfo muri DRC, bamwe bakanahasiga ubuzima, akavuga ko uruhare rw’iki gihugu muri Congo rurimo urujijo kuko ibibazo byo muri kiriya Gihugu bitazakemurwa n’imbaraga za gisirikare.

Ati “Kuko nta kintu na kimwe kigeze kigerwaho kubera koherezayo abasirikare. Igisirikare cya Afurika y’Epfo ntabwo kiri hariya kugarura amahoro, ahubwo turi kugira uruhare mu makimbirane amaze ibinyacumi by’imyaka ashingiye ku nyungu z’amabuye y’agaciro za bamwe bari muri Congo.”

Akomeza agira ati “Abasirikare bacu bagomba kuva muri DRC atari ukuba gusa batarahawe ibikoresho bikenewe kugira ngo bakore ubutumwa bwabo bwiswe ubw’amahoro, ahubwo kubera ko impamvu yatumye boherezwa muri DRC, itanyuze mu mucyo kandi itizewe.”

Julius Malema akomeza avuga ko “Abana bacu, abahungu n’abakobwa bacu bo mu Ngabo za Afurika y’Epfo, boherejwe kugira ngo bicwe bazizwa inyungu z’amabuye y’agaciro z’imikoranire y’Ibihugu binyuranye, rero bakwiye gutabarwa.”

Uyu munyapolitiki ukunze kunenga ibyemezo bitanyuze mu mucyo bifatwa n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yavuze ko ubu butumwa bwoherejwemo ingabo z’iki Gihugu, byakozwe mu buryo bufifitse butarimo n’ubushishozi.

Perezida Paul Kagame mu butumwa aherutse gusubiza mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamwibukije ko ingabo z’iki Gihugu ziri mu butumwa bwa SADC, zitagiye mu bwo kubungabunga amahoro nk’uko bitangazwa, kuko bahise binjira mu rugamba bafatanyamo na FARDC ndetse bakanakorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko izi Ngabo za Afurika y’Epfo zitari zikwiye kujya kwinjira mu mirwano yo guhangana n’igisirikare kiri kwica abaturage bacyo.

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri DRC mu butumwa bwiswe ubw’amahoro
Umunyapolitiki Julius Malema yasabye ko abana babo bacyurwa bakavanwa muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Next Post

Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.