Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Julius Malema uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Afurika y’Epfo, yavuze ko abasirikare b’iki Gihugu bari mu butumwa bwa SADC muri DRC (SAMIDRC), bagiyeyo mu buryo butanyuze mu mucyo, bityo ko bakwiye gutaha vuba na bwangu.

Julius Malema uyobora ishyaka EFF, avuga ko atumva uburyo Afurika y’Epfo ijya kohereza ingabo muri Congo “kurwana n’umutwe ufite intwaro n’ibikoresho kuturusha.”

Uyu munyapolitiki avuga ko bibabaje kubona ibiri gukorerwa abasirikare ba Afurika y’Epfo muri DRC, bamwe bakanahasiga ubuzima, akavuga ko uruhare rw’iki gihugu muri Congo rurimo urujijo kuko ibibazo byo muri kiriya Gihugu bitazakemurwa n’imbaraga za gisirikare.

Ati “Kuko nta kintu na kimwe kigeze kigerwaho kubera koherezayo abasirikare. Igisirikare cya Afurika y’Epfo ntabwo kiri hariya kugarura amahoro, ahubwo turi kugira uruhare mu makimbirane amaze ibinyacumi by’imyaka ashingiye ku nyungu z’amabuye y’agaciro za bamwe bari muri Congo.”

Akomeza agira ati “Abasirikare bacu bagomba kuva muri DRC atari ukuba gusa batarahawe ibikoresho bikenewe kugira ngo bakore ubutumwa bwabo bwiswe ubw’amahoro, ahubwo kubera ko impamvu yatumye boherezwa muri DRC, itanyuze mu mucyo kandi itizewe.”

Julius Malema akomeza avuga ko “Abana bacu, abahungu n’abakobwa bacu bo mu Ngabo za Afurika y’Epfo, boherejwe kugira ngo bicwe bazizwa inyungu z’amabuye y’agaciro z’imikoranire y’Ibihugu binyuranye, rero bakwiye gutabarwa.”

Uyu munyapolitiki ukunze kunenga ibyemezo bitanyuze mu mucyo bifatwa n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yavuze ko ubu butumwa bwoherejwemo ingabo z’iki Gihugu, byakozwe mu buryo bufifitse butarimo n’ubushishozi.

Perezida Paul Kagame mu butumwa aherutse gusubiza mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamwibukije ko ingabo z’iki Gihugu ziri mu butumwa bwa SADC, zitagiye mu bwo kubungabunga amahoro nk’uko bitangazwa, kuko bahise binjira mu rugamba bafatanyamo na FARDC ndetse bakanakorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko izi Ngabo za Afurika y’Epfo zitari zikwiye kujya kwinjira mu mirwano yo guhangana n’igisirikare kiri kwica abaturage bacyo.

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri DRC mu butumwa bwiswe ubw’amahoro
Umunyapolitiki Julius Malema yasabye ko abana babo bacyurwa bakavanwa muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − ten =

Previous Post

Diplomacy: Firefighter? Pyromaniac? Or both?

Next Post

Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

Related Posts

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.