• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’Igikombe cya Afurika

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in Uncategorized
0
Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’Igikombe cya Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Binyuze muri tombola y’Ikigo gicuruza serivisi z’imikino y’amahirwe, Umunyawanda Ndabahize Rodrigue yatsindiye itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun kugeza tariki ya 6 Gashyantare 2022.

Igikombe cya Afrika cy’ibihugu cyitabiriwe n’ibihugu 24 mu mupira w’amaguru, rigeze muri 1/8 mu gihe mu mpera z’icyumweru rizaba ryinjiye mu mikino ya 1/4.

Ndabahize Rodrigue ni we wabaye umunyamahirwe watsindiye itiye yo kuzajya kureba umukino wa nyuma (Final) w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, aho yemerewe guhitamo umuntu umwe bazajyana.

Kugira ngo umuntu aboneke mu bagombaga kuvamo umunyamahirwe yasabwaga gutega nibura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo ku mukino uwo ari wo wose w’Igikombe cya Afurika.

Ni tombola yateguwe n’ikigo cya Gorilla Games gisanzwe gitanga serivisi zijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse no gutega ku mikino, aho iyi tombola yakozwe mu babashije gutega ku mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Cameroun.

Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko batekereje guhitamo ikintu umunyamahirwe uzatsinda azajya ahora yibuka, kirenze ku mafaranga n’ubundi abantu basanzwe batsindira mu gutega ku mikino.

Ati “Twifuzaga gutanga igihembo abatsinze batazigera bibagirwa, nizeye ko Rodrigue n’umunamahirwe w’inshuti ye cyangwa wo mu mruyango we azahitamo ngo bajyane bazakora babyibuka, ibihe bazagirira i Yaounde muri Stade ya Olembe n’abafana ibihumbi 60.”

Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega] Gorilla Games gifite umwihariko wo kuba gikorera kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe ku buryo umuntu ageragereza amahirwe ye aho ari hose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko muri ibi bihe bya Covid-19 tubikangurirwa.

Iki kigo gikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2019, aho gifite icyicaro gikuru mu Nyubako ya Cogebanque iri mu Mujyi rwagati mu gihe kandi kuri internet gikorera kuri playgorillagames.com.

Playgorillagames ni bumwe mu buryo bufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda gutega ku mikino batavuye aho bari mu gihe kandi hari abakoresha uburyo bwa USSD code biciye kuri telefoni zisanzwe bakanda *878#, cyangwa se banyura kuri application ku bakoresha smartphones.

Kugira ngo wiyandikishe muri Gorilla Games ugomba kuba uri Umunyarwanda ufite nimero y’indangamuntu yawe mu gihe umunyamahanga asabwa nimero ya pasiporo.

Ndabahize Rodrigue ari mu byishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eleven =

Previous Post

Rwamagana: Umuturage bari bagiye gukangurira kwikingiza yakubise inyundo mu mutwe Umu-DASSO

Next Post

Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe

Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.