Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

radiotv10by radiotv10
31/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera wari umaze imyaka 25 acikirije ishuri, akaba yararisubiyemo akabanza no kwigana n’umuhungu we, avuga ko ubu amaze kumenyera atakita ku magambo y’abamutwama, ndetse akaba yaratangije kudidibuza icyongereza.

Gildas Niyitegeka wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Ndago, asanzwe ari umubyeyi w’abana batandatu, barimo uwo biganye mu mwaka wa mbere ubwo uyu mugabo yasubiraga mu ishuri mu ntangiro z’uyu mwaka.

Umwaka wa mbere w’amashuri yawitwayemo neza, abona amanota amwimura, ubu ariga mu wa kabiri, ndetse n’icyongereza arakididibuza adategwa.

Gusa ngo ubwo yagarukaga ku ishuri, hari benshi bamuciye intege, bamubwira ko umuntu ufite imyaka nk’iye adakwiye kujya kwigana n’abana abyaye, ariko kuri we nta pfunwe byamuteye kuko yagiye azi icyo ashaka.

Ati “Nta pfunwe byanteye kuko ari umugambi natekereje mfatanyije n’urugo, abandi baturage bamfashe nk’umusatsi, na n’iyi saaha bamwe ntibarabyumva neza, ariko njyewe ikindimo ni icyo nakurikiye nititaye ku magambo yo hanze.”

Umuhungu wa Gildas witwa Niyiringirwa Valentin wabanje kwigana n’umubyeyi we ubwo yasubiraga mu ishuri, avuga ko amagambo y’urucantege yabaye menshi, ndetse bikamugiraho ingaruka ku myigire ye.

Ati “Baransererezaga bati ‘ubwo ugiye kwigana na papa wawe?’, bakavuga ibintu byinshi cyane, nanjye nkumva biri kunca intege, noneho niga nabi, mba ndasibiye.”

Niyiringirwa avuga ko ubu isoni zashize, ndetse ubu iyo bageze mu rugo, bafashanya gusubiramo amasomo nk’abiga ku kigo kimwe, ku buryo uko umubyeyi we amufasha, yizeye ko ubu azimuka agakomeza kumukurikira mu myaka y’amashuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + fifteen =

Previous Post

Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe

Next Post

Menya igifungo cyakatiwe uwari Gitifu wanyereje Miliyoni zari zakusanyijwe n’abaturage ngo bigurire imodoka

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya igifungo cyakatiwe uwari Gitifu wanyereje Miliyoni zari zakusanyijwe n’abaturage ngo bigurire imodoka

Menya igifungo cyakatiwe uwari Gitifu wanyereje Miliyoni zari zakusanyijwe n’abaturage ngo bigurire imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.