Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Gerardine Mukeshimana wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD).

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’iki Kigega, Perezida wacyo, Alvaro Lario yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nashyizeho Madamu Gerardine Mukeshimana ukomoka mu Rwanda, nka Visi Perezida.”

Dr Gerardine Mukeshimana yahawe uyu mwanya nyuma y’amezi akabakaba ane akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbujweho tariki 02 Werurwe 2023, agasimburwa na Dr Musafiri Ildephonse.

Dr Gerardine Mukeshimana, yari amaze imyaka ikabakaga icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, dore ko yari yahawe izi nshingano muri Nyakanga 2014.

Ishyirwaho rya Dr Mukeshimana nka Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), ryishimiwe n’Umunyarwandakazi mugenzi we Dr Agnes Kalibata, uyobora Ihuriro Nyafurika riharanira Impinduka mu Buhinzi, AGRA.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Agnes Kalibata yagize ati “Ntewe ishema cyane no kubona Gerardine wari Minisitiri mu Rwanda yagizwe Visi Perezida wa IFAD. Ishyuka Gerardine Mukeshimana, uduteye ishema.”

Dr Agnes Kalibata yakomeje yizeza mugenzi we Mukeshimana Gerardine, imikoranire myiza n’ubufatanye by’umwihariko yaba ku giti cye ndetse no ku Ihuriro ayoboye riharanira Impinduka mu Buhinzi muri Afurika, AGRA.

Dr Gerardine Mukeshimana wize ibijyanye n’ubuhinzi muri Kamonuza y’u Rwanda akahakura impabumenyi cy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, anafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Michigan State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuhinzi, akaba yaranabaye umuhuzabikorwa w’umushinga wa Banki y’Isi mu guteza imbere ibice by’icyaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse

Next Post

Amakuru anejeje aranugwanugwa mu ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru anejeje aranugwanugwa mu ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru anejeje aranugwanugwa mu ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.