Abanyarwandakazi Yvonne Masengesho, Mwamikazi Djazila na Ingabire Diane; begukanye imidali ya Zahabu mu byiciro by’abakobwa batarengeje imyaka 19, icyabatarengeje 23 n’icy’abakobwa bakuru, mu gusiganwa n’igihe ku giti cyabo (Individual Time Trial), muri Shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare iri kubera i Kisumu muri Kenya.
Nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 ubwo hakinwaga icyiciro cya Women’s Junior Individual Time Trial, Masengesho yabaye uwa mbere muri iki cyiciro.
Uretse kuba yegukanye uyu mudali wa Zahabu, Yvonne Masengesho anabaye Umunyarwandakazi wa mbere wegukanye umudali wa Zahabu muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Masengesho yegukanye uyu mwanya wa mbere mu gace k’ibilometero 10,2 akoresheje iminota 15’:37’’ aho akurikirwa n’Umunya-Misiri El Sayed Joudy we wakoresheje iminota 15’:40’’ akaba yegukanye umudari wa Feza, mu gihe uwegukanye Umudari w’umuringa ari Umunya-Ethiopia Gimbato Rachel.
Mu myanya icumi ya mbere, ntawundi Munyarwandakazi wajemo, mu gihe mu Bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abaje mu myanya ya hafi ni Umunya-Kenya Cheruiyot Sharon waje ku mwanya wa cyenda (9) aho yakoresheje we iminota 18′:04”, ndetse n’Umurundikazi Darlene Tuyizere waje ku mwanya wa cumi (10) we wakoresheje iminota 18′:10”.
Abandi Banyarwandakazi babiri na bo yegukanye imyanya ya mbere
Mwamikazi Djazila na we wasiganwe mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, na we yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa n’igihe ku giti cy’umuntu kizwi nka ‘Individual Time Trial’.
Nanone kandi undi Munyarwandakazi Ingabire Diane we wasiganwe mu cyiciro cy’abakobwa bakuru, na we yegukanye umwanya wa mbere, ahita aba uwa gatatu utwaye umudari wa Zahabu.



RADIOTV10