Monday, September 9, 2024

Umunyarwenga ugezweho muri sinema Nyarwanda yagaragaje uko impanuka aherutse kugira yamusize

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Film Nsabimana Eric wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi uri mu bagezweho mu Rwanda, yagaragaje uburyo impanuka aherutse kugira yamusize.

Dogiteri Nsabi na mugenzi we Bijiyobija basanzwe bakinana muri film zisekeje, mu mpera z’ukwezi gushize, mu ijoro ryo ku ya 21 Mata 2024, bakoreye impanuka ahitwa Kivuruga ubwo bari bavuye mu Karere ka Musanze bakomokamo, berecyeza mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iyi mpanuka ikomeye yakozwe n’imodoka yari ibatwaye, bombi bahise bajyanwa mu Bitaro bya Nemba kugira ngo bitabweho dore ko bari bakomeretse bikabije.

Uyu munyarwenya Dogiteri Nsabi yari aherutse kugaragaza ko yapfutswe ku kaguru, akoresheje ifoto yari iherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Mana warakoze kundinda, ndagushimye, uri Imana ikomeye.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, yongeye kugaragaza uko iyi mpanuka yamusize, akoresheje ifoto igaragaza mu isura ye.

Ubutumwa buherekeje iyi foto igaragaza isura ya Dogiteri Nsabi ko yangiritse cyane ndetse afite igipfuko mu mutwe, no kuba yaragiye adodwa ibice bitandukanye nk’umunwa, yagize ati “Amashimwe abe ay’Iyera gusa.”

Nyuma y’iyi mpanuka, Dogiteri Nsabi, yari yatangaje ko yari ikomeye, ndetse ko bakomeretse bikabije, bakaza guhita bajyanwa mu Bitaro bya Nemba, ariko baza gusezererwa bucyeye.

Dogiteri Nsabi ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda
Yagaragaje uko isura ye yangiritse nyuma y’impanuka aherutse gukora

RADIOTV10

Comments 7

  1. Salumu kanakuze says:

    Pole kabisa imana yarahabaye mukomeze kwihangana bavandimwe

  2. Muhawenimana says:

    Pole comedien,
    Bijiyobija sewe amerewe ate

  3. Yooooo mwihangane ncuti,rwose turabakund kunda turabafana.gusa mubishatse mwazampuza nawe kuko nanjye mfite impano.kandi nkuko yazamutse,nawe yazamura abandi.0781049761.

  4. Nyandwi Innocent says:

    Ihangane nsabi wacu uraza kumera neza

  5. Nshuti Alain says:

    Yoooo mukomeze kwihangana ncuti zacu kdi muhumure muzacyira

  6. Bernadette says:

    Be patelient

  7. Liliane says:

    Yooooow nukuri Iman yakoze cyan kuba yabarinze kwer knd bakomere azakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts