Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyarwenya wa mbere mu Rwanda akomeje kugeza abakizamuka ku rwego ruhanitse

radiotv10by radiotv10
26/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyarwenya wa mbere mu Rwanda akomeje kugeza abakizamuka ku rwego ruhanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya Nkusi Arthur uri mu baza ku isonga mu ruganda rw’urwenya mu Rwanda, agiye kongera gukoresha igitaramo kizwi nka ‘Seka Live’ kizatangwamo urwenya na mugenzi we Japhet na we ukunzwe muri iki gihe.

Iki gitaramo cya Seka Live cyari gisanzwe kiba kenshi buri kwezi, ubu kikaba cyarabaye urubuga rwo kuzamura abandi banyempano muri uru ruganda rw’urwenya.

Nkusi Arthur uyobora Kompanyi ya Arthur Nation itegura iki gitaramo cya Seka Live, wanagitangije, avuga ko iki gitaramo kigarukanye udushya kuko kigiye kugaragaramo umunyarwenya Japhet na we uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Avuga ko iki gitaramo kimaze kuba urubuga rwo kuzamura abanyarwenya bafite impano, kandi ko cyabigaragaje ku munyarwenya wa mbere cyatangiriyeho.

Aganira na Radio 10, Nkusi Arthur yagize ati “Twarabigerageje kuri Rusine bigenda neza, byamuvanye ku rwego rumwe ajya ku rundi rushimishije, kandi twaramwishyuye nkuko twishyura uwo dukuye hanze y’u Rwanda. Ubu utahiwe ni Japhet.”

Japhet uherutse gutaramira mu Bihugu nka Kenya na Nigeria, avuga ko ari kwitegura kugira ngo azashimishe abazitabira iki gitaramo nkuko yabikoze muri ibi bindi yakoze mu Bihugu binyuranye.

Iki gitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, muri Camp Kigali, kigiye kongera kuba ngarukakwezi, aho kizajya kiba ku Cyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Nkusi Arthur avuga ko Seka Live igarukanye udushya twinshi
Japhet ariteguye

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + eighteen =

Previous Post

Ahavuye amakuru yatumye Polisi ifatana urumogi abarimo umugore

Next Post

Hamenyekanye ibyabaye hagifatwa Umunyarwanda Kayishema wari ku isonga mu bashakishwa kurusha abandi

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibyabaye hagifatwa Umunyarwanda Kayishema wari ku isonga mu bashakishwa kurusha abandi

Hamenyekanye ibyabaye hagifatwa Umunyarwanda Kayishema wari ku isonga mu bashakishwa kurusha abandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.