Hamenyekanye ibyabaye hagifatwa Umunyarwanda Kayishema wari ku isonga mu bashakishwa kurusha abandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Kayishema Fulgence wazaga ku isonga mu bashakishwa kubera uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa. Hamenyekanye ibyabaye ubwo yari agifatwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ryatangaje ko uyu Kayishema Fulgence yafashwe ku mugoroba w’umunsi wari wawubanjirije, ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz wasobanuye uko ifatwa rya Fulgence ryagenze, yavuze ko uru rwego ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’ubutasi za Afurika y’Epfo, habanje gukusanywa ibimenyetso kuri uyu Munyarwanda washakishwaga.

Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa Gatatu ni bwo hatangiye ibikorwa by’iperereza mu rugo rw’umwe mu bagize umuryango we, ni ho twakuye amwe mu makuru y’aho yari aherereye.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi, izi nzego zahise zijya mu rugo rwa Fulgence Kayishema, zinamusangayo.

Serge Brammertz yagize ati “Yabanje guhakana umwirondoro we ko atari Kayishema, ariko twari twamaze kubona amakuru ahagije ashimangira ko ari we arimo n’inyandiko z’abo bafitanye isano.”

Uyu Mushinjacyaha Mukuru wa IRMCT avuga ko Kayishema yabonye ntaho yacikira amakuru yari afitwe n’izi nzego zamufashe. Ati “Cyera kabaye yaje kwemera ko ari we.”

Fulgence Kayishema akimara gufatwa

 

U Rwanda rwari ruherutse kuvuga ku ifatwa rye

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Nyange, aho Kayishema akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yatangaga ikiganiro, yari yagarutse ku marorerwa yakozwe n’uyu mugabo wafashwe.

Dr Jean Damascene Bizimana yari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange yihariye ndetse ko binagaragazwa no kuba hari abantu bane bakurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga, ari bo Gaspard Kanyarukiga, Gregoire Ndahimana na Athanase Seromba.

Dr Bizimana yakomeje avuga ko hiyongeraho na Fulgence Kayishema “ukibundabunga muri Afurika y’Epfo.”

Yari yavuze ko u Rwanda ruzi aho Kayishema aherereye, ati “Na we aho azafatirwa azakurikiranwa, aho aba turahazi, n’iherezo bizashoboka.”

Fulgence Kayishema akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko mu iyicwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru