Umunyarwenya wa mbere mu Rwanda akomeje kugeza abakizamuka ku rwego ruhanitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya Nkusi Arthur uri mu baza ku isonga mu ruganda rw’urwenya mu Rwanda, agiye kongera gukoresha igitaramo kizwi nka ‘Seka Live’ kizatangwamo urwenya na mugenzi we Japhet na we ukunzwe muri iki gihe.

Iki gitaramo cya Seka Live cyari gisanzwe kiba kenshi buri kwezi, ubu kikaba cyarabaye urubuga rwo kuzamura abandi banyempano muri uru ruganda rw’urwenya.

Izindi Nkuru

Nkusi Arthur uyobora Kompanyi ya Arthur Nation itegura iki gitaramo cya Seka Live, wanagitangije, avuga ko iki gitaramo kigarukanye udushya kuko kigiye kugaragaramo umunyarwenya Japhet na we uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Avuga ko iki gitaramo kimaze kuba urubuga rwo kuzamura abanyarwenya bafite impano, kandi ko cyabigaragaje ku munyarwenya wa mbere cyatangiriyeho.

Aganira na Radio 10, Nkusi Arthur yagize ati “Twarabigerageje kuri Rusine bigenda neza, byamuvanye ku rwego rumwe ajya ku rundi rushimishije, kandi twaramwishyuye nkuko twishyura uwo dukuye hanze y’u Rwanda. Ubu utahiwe ni Japhet.”

Japhet uherutse gutaramira mu Bihugu nka Kenya na Nigeria, avuga ko ari kwitegura kugira ngo azashimishe abazitabira iki gitaramo nkuko yabikoze muri ibi bindi yakoze mu Bihugu binyuranye.

Iki gitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, muri Camp Kigali, kigiye kongera kuba ngarukakwezi, aho kizajya kiba ku Cyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Nkusi Arthur avuga ko Seka Live igarukanye udushya twinshi
Japhet ariteguye

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru