Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye u Rwanda Miliyoni 260€

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Guverinoma y’u Rwanda, basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 260€ [arenga miliyari 260 Frw] azifashishwa mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi, ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu gihe ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yashyizeho umukono na Amabsaderi Wungirije.

Izindi Nkuru

Iyi nkunga izatangwa hatagati ya 2021-2024, igamije gufasha u Rwanda mu bikorwa by’amajyambere birimo guteza imbere ubumenyi, kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura imiyobore myiza ndetse no kuzamura urwego rw’abikorera.

Leta y’u Rwanda ishyize imbere kuzamura uburezi bw’ibanze ihereye mu mashuri y’incuke ndetse no mu bindi bikorwa bigamije gutegura umwana akiri muto kugira ngo azabashe kwiga neza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu bijyanye n’uburezi, iyi nkunga yatanzwe na EU, ije gushyigikira uburezi bw’ibanze kuko bugira akamaro mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko umwana wateguriwe hasi abasha kwiga neza mu bindi byiciro kandi akazabasha no kugira ubumenyi buzaba bukenewe mu gihe azaba yagiye ku isoko ry’umurimo.

Dr Uzziel kandi yavuze ko mu bijyanye no kuzamura imiyoborere myiza, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usanzwe ugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abakora mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ndetse ko igice kimwe cy’iyi nkunga  kizakomeza gukoreshwa muri ibi bikorwa.

U Rwanda na EU basinye amasezerano ya Miliyoni 260€

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru