Abahanga muri politike mpuzamahanga, bavuga ko urugendo rw’akazi Perezida Paul Kagame aherutse kugirira muri bimwe mu Bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, rushobora gusiga amahirwe mashya y’ishoramari ku Banyarwanda.
Uru ruzinduko rw’iminsi itanu, Perezida Paul Kagame yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, yarutangiriye muri Benin, aganira na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Patrice Guillaume Athanase Talon.
Ni ibiganiro byibanze ku bufatanye mu mutekano, aho Talon yeruye avuga ko yiteguye kwakira ingabo z’u Rwanda ngo zimufashe guhangana n’imitwe y’iterabwoba yazahaje amajyaruguru y’Igihugu cye.
Perezida Kagame yavuye i Porto-Novo akomereza muri Guinea-Bissau. Mu masaha macye yamaze i Bissau; Umaro Mokhtar Sissoco Embaló uyobora iki Gihugu, yavuze ko biteguye imikoranire itanga inyungu zihuriweho.
Ibyo ni na ko byagenze ageze muri Guinea Conakry, aho Perezida Paul Kagame na Col Mamadi Doumbouya bemeranyijwe ko ntakibazo cyabananira bafatanyije.
Urugendo nk’uru rwo mu Bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba ntirusanzwe, ku buryo hari abavuga ko rufite intego ikomeye kandi rushobora gusigira amahirwe menshi Abanyarwanda.
Dr Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga, avuga ko nko ku Gihugu cya Benin, Sosiyete y’Ingendo z’Indege y’u Rwanda ya RwandAir yari yaratangiye kwerecyeza i Cotonou, ku buryo uru ruzinduko ruzongera imbaraga imikoranire.
Yagize ati “Ibyo bikwereka ubushake bwa politike bwaho muri kiriya Gihugu. Mwumvise ko na Binin ishaka gukora icyitwa Benin Airline; aho Benin ishobora kugira nka 51% u Rwanda na rwo rukagira nka mirongo ine na kangahe ku ijana. Za Guinea zombi; iyo urebye nka Guinea Bissau. Muzi ko bagiranye n’u Rwanda amasezerano mu bucuruzi, uburezi n’ubukerarugendo.”
Yakomeje agaruka kuri Guinea Conakry, ati “Ni Igihugu gifite zahabu, diyama nyinshi ndetse gifite amabuye y’agaciro akomeye. U Rwanda rwabasangiza ubunararibonye mu gutunganya amabuye y’agaciro, nk’Igihugu gikoresha ururimi rw’Igifaransa ni amahirwe yo kubana na biriya Bihugu ku buryo dushobora kuzamura abacuruzi bacu n’izindi nzego ku buryo bakwagurirayo ibikorwa nk’abashoramari ba hano mu Rwanda.”
Uru rugendo rwa Perezida Paul Kagame rusize ibi Bihugu bitatu byemeranyijwe n’u Rwanda imikoranire ishikamye, kuva ku rwego rw’umutekano, kugeza ku yindi mishinga itanga inyungu zihuriweho igamije iterambere ry’imibereho y’abaturage.
David NZABONIMPA
RADIOTV10