• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
25/12/2025
in MU RWANDA
0
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba cye amanitse mu mugozi yashizemo umwuka nyuma y’igihe gito umugore we yishinganishije  mu nteko y’abaturage ko uyu musaza naramuka apfuye ntacyo bazamubaza.

Byaberereye mu mudugudu wa Runyanzovu ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza  ubwo umugore w’uyu Stanislas yavaga gutanga ikirego kuri RIB nabwo kubera amakimbirane bari bagiranye ashingiye ku mafaranga, yagera  mu rugo agasanga umugabo we yamaze kwitaba imana.

Umukobwa wa Nyakwigendera witwa Musabyemariya Peragie avuga ko yahamagawe na musaza we kuri terefoni amumenyesha ko ise yapfuye we akemeza ko umubyeyi wabo bivugwa ko atarabanye neza n’abo mu rugo yaba yiyahuye.

Agira ati “Musaza wanjye yarampamagaye ambwira ngo uzi ko papa apfuye?,, mubajije uko bigenze ambwira ko yiyahuye ubwo mama yari yagiye kuri RIB avuga ko agiye gutanga ikibazo cya papa wacu. Yajyaga avuga ngo umunsi nzapfa muzahangayika, ati kandi nimfa niyahuye muzahomba”.

Bamwe mu baturage bashoboye kubona umurambo wa nyakwigendera babwiye Radio&Tv10 ko bashingiye ku byabanjirije uru rupfu ndeste n’uko basanze umurambo umeze basanga yaba atiyahuye.

Umujyanama w’ubuzima witwa Nyirahabimana Thereza ati “Nageze mu cyumba yiyahuriyemo, ariko mu bimenyetso bifatika nabonye, ntabwo ari ukwiyahura . umuntu wishwe n’umugozi apfira mu kirere amanitse hejuru, ariko we amaguru yakoraga hasi kandi yari ahinnye”.

Abarimo inshuti y’umuryango muri uyu mudugudu wa Runyanzovu bavuga ko uru rugo rwahoraga mu makimbirane ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo, bamwe bakavuga ko uyu musaza ngo yaba yajyaga akubitwa n’umugore afatanyije n’abana.

Inshuti y’umuryango yitwa Bandeste Emmaneul iti “Ni amakimbirane amaze igihe twahoraga tubunga umugore akagaragaza akarengane n’umugabo akagaragaza ko bamuhohotera. Ariko amakuru tutahita twemeza ni uko hari abari kuvuga ko mu ijoro ryo kwa wa gatandatu yakubiswe n’umugore n’abana ndeste no ku cyumweru.”

Nyirahabimana Thereza nawe ati “Mu minsi ishize mu nteko y’abaturage umugore yaje mu nteko ari ku wa kabiri saa cyanda, aravuga ngo afitanye ibibazo n’umugabo ngo abana nibamwica ntazamubazwe.”

Ubwo Urwego rw’ubugenzacyaha bwageraga muri uru rugo hagakorwa iperereza ry’ibanze, abana bane ba nyakwigendera n’umubyeyi wabo bahise bafatwa kugira ngo bagire ibyo babazwa.

Gusa umuyobozi w’akarere ka Rusizi wihanganishije uyu muryango wabuze umubyeyi yirinze kwemeza ko batawe muri yombi ,icyakora avuga ko hakiri akazi k’iperereza kugira ngo hemezwe n’iba Mushinzimana Stanislas yiyahuye cyangwa yaba yishwe.

Meya ati “ Oya, iyo uvuze guta muri yombi uba uvuze ko umuntu yafunzwe, abantu bikekwa ko baduha amakuru bari kubazwa naho gutabwa muri yombi nta birimo. Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kubana neza birinda amakimbirane, niba hari n’ibyo batumvikaye ho ku mitungo, ntabwo igisubizo ari ukwiyambura ubuzima cyangwa ngo ubwambuye uwo mutumvikana.”

Abahungu babiri ba nyakwigendera n’abakobwa be babiri n’umugore wa Nyakwigendera bari bafashwe mu gihe hakorwaga iperereza ry’ibanze, Radio&Tv10 yaje guhabwa amakuru n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo  ko bose baje kujyanwa n’urwego rw’iperereza kuri sitatiyo yarwo ya Nyakarenzo ikorera mu murenge wa Gashonga.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Next Post

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.