Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umushinjacyaha waburanye na Bagosora muri TPIR yavuze kuri Blinken utarakoresheje inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umushinjacyaha waburanye na Bagosora muri TPIR yavuze kuri Blinken utarakoresheje inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika wabaye Umushinjacyaha ukomeye mu Rukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arushya (TPIR/ICTR), yagize ibyo anenga ku Munyamabanga Mukuuru wa USA, Antony Blinken uherutse kugenderera u Rwanda, birimo kutatura ngo akoreshe inyito yemejwe ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’.

Barbara Mulvaney yabaye mu Nteko y’Ubushinjacyaha mu rubanza rwarezwemo ruharwa Col Theoneste Bagosora uza ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken wagendereye u Rwanda, tariki 11 Kanama ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru, yabajijwe impamvu Igihugu cye kiri mu bitarashyigikiye ko hemezwa inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’mu mwanzuro wafatiwe mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama 2018.

Blinken mu gisubizo yatanze, nubundi cyumvikanamo gukomeza gutsimbarara ku nyito idakwiye, aho yagize ati “Ku bijyanye no kwemeza Jenoside n’amahano yakozwe, uko tubibona kurazwi.”

Icyo gihe yakomeje avuga ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo aze kurushaho kumva ububabare Abatutsi banyuzemo.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana mu Muryango w’Abibumbye kugira ngo hagerwe ku nyito yose yaba ikwiye ku mateka yabayeho ndetse tunakora ibishoboka byose ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yanaje gusura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ariko na bwo mu butumwa yahandikiye ntaho yakoresheje inyito yemejwe na Loni ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’.

Umunyamerikakazi Barbara Mulvaney, wabaye nk’ugaruka kuri zimwe mu ngingo zaranze uruzinduko rwa Blinken, yanenze uburyo uyu mudipolomate ukomeye wa USA ndetse n’iki Gihugu ubwacyo bakomeje kugaragaza kwanga kwemera ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yateguriwe kwica Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mulvaney yagarutse ku rubanza yaburanyemo rwaregwamo Bagosora, agira ati “Nyuma y’iminsi 442 mu rukiko ndetse n’abatangabuhamya 242, twahamije Bagosora gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu minsi micye ishize Umunyamabanga wa US akaba adashobora kuvuga inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ bigaragaza ko ari ikibazo- ni gute ibi byaba bigishoboka?”

Iyi nzobere mu by’amategeko, yakomeje agira ati “Mu byukuri mfite icyizere ko Umunyamabanga Blinken agiye kubishyira mu byihutirwa ko bemeza itegeko ryo kuzirikana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Uriya mwanzuro wo kwemeza inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ watorewe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye tariki 23 Mutarama 2018, hemezwa ko buri tariki Indwi Mata ari Umunzi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe inyito yari iriho yavugaga ko ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda’yo yari yemejwe mu mwanzuro wafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2003.

Ubwo hatorwaga uyu mwanzuro wo muri 2018, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’u Bwongereza biri mu Bihugu bitawutoye ndetse kugeza ubu bamwe mu bayobozi babyo bakaba bakomeje gukoresha imvugo ya Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abatutsi. Imvugo zumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nkuko byakunze kuvugwa n’abayirokotse ndetse n’ububozi bw’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 19 =

Previous Post

Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri DRCongo mu butumwa bwaheejwemo RDF

Next Post

Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.