Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yageze ku bitaro abagirwamo abanza guha umugisha abarwayi

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yageze ku bitaro abagirwamo abanza guha umugisha abarwayi

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV, yagejejwe mu bitaro bya Kaminuza ya Agostino Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, aho ateganyijwe kubagwa, akihagera abanza gusuhuza abarwayi bari bahari n’abakristu ibihumbi n’ibihumbi baje kumusabira.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani, iki gikorwa cyo kubaga kirakorwa nyuma ya saa siba kuri uyu wa Kabiri, aho gikorwa n’itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga mu gatuza, riyobowe na Porof. Stefano Margaritora.

Amakuru arambuye ku buzima bwa Papa nyuma yo kubagwa yari ategerejwe gutangazwa mu masaha y’umugoroba.

Ku wa Mbere, Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani, Matteo Bruni, yabwiye abanyamakuru ko icyo kibyimba cyabonetse mu gihe Papa yari ari gukorerwa isuzuma risanzwe ry’ubuzima.

Yavuze ko biteganyijwe ko Papa Leo XIV azamara hafi icyumweru mu bitaro nyuma yo kubagwa kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.

Nubwo yari afite iki kibazo cy’ubuzima, Papa yari yakoze gahunda ze zose zo kwakira abantu yari afite mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu gihe ubutumwa bumwifuriza gukira bwakomeje kumugeraho buturutse ku matorero no ku bayobozi ba politiki hirya no hino ku Isi.

 

Abantu bamwakiranye urugwiro ageze mu bitaro

Papa Leo XIV yageze mu bitaro bya Gemelli saa saba n’iminota irindwi z’amanywa (13:07) z’i Vatican, aho yari ategerejwe n’abantu bari bahateraniye kumusuhuza no kumwifuriza gukira vuba.

Bamwe mu bari hanze y’ibitaro bakomeye amashyi, abandi bamuhamagara bamugaragariza urugwiro ubwo imodoka yari imutwaye yinjiraga mu marembo y’Ibitaro.

Ageze ku Bitaro, Papa yasuhuje abayobozi b’ibitaro, anegera abarwayi bake, barimo n’abari mu tugare tw’indembe, mbere yo kwinjira mu nyubako z’ibi Bitaro.

Abakozi b’ibitaro, abarwayi n’abaje gusura abarwayi, na bo bari bateraniye mu nzira yanyuzemo, ahenda abaramutsa anabaha umugisha.

Mu bari baje kumusuhuza harimo Aurora, umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika y’Umuryango Mutagatifu w’Umutima wa Yezu (Catholic University of the Sacred Heart), wagize ati “Nifuzaga kuba hano kugira ngo nsuhuze Nyirubutungane Papa.”

Papa yabanje gusuhuza abayobozi b’Ibitaro

Abakirisitu bakomeje kumusabira

Mu bitaro bya Gemelli, bamwe mu babikira bakomeje gusengera Papa muri shapeli yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri.

Karidinali Baldassare Reina, Vikari Mukuru wa Papa muri Diyosezi ya Roma, yari ateganyijwe kuyobora isengesho rya Rozari muri iyo shapeli saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Iryo sengesho ryari rigiye guhurirwamo n’amaparuwasi n’imiryango y’abihaye Imana yo muri diyosezi ya Roma, mu rwego rwo gusabira Papa muri ibi bihe arimo kwitabwaho n’abaganga.

Elena Beccalli, uyobora Kaminuza Gatolika y’Umuryango Mutagatifu w’Umutima wa Yezu, yagaragaje ko umuryango w’iyo kaminuza ukomeje kugaragariza Papa urukundo no kumusabira mu gihe ari mu bitaro.

Mu butumwa yatanze kuri Vatican News, yagize ati “Mu gihe yagejejwe mu bitaro, turamuherekeza mu masengesho yacu, tuzirikana umubano ukomeye uri hagati ya kaminuza yacu n’Ibitaro bya Kaminuza ya Agostino Gemelli.”

Yakomeje avuga ko bashimira Papa ku nyigisho ze, zibashishikariza gushyira agaciro ka buri muntu ku isonga no guteza imbere ibiganiro n’amahoro.

Yagize ati “Turashimira cyane kandi inyigisho ze, zidushishikariza gushyira agaciro ka buri muntu ku isonga no kubaka ibiganiro n’amahoro.”

Mu gihe ategereje kubagwa no gukomeza kwitabwaho n’abaganga, Papa Leo XIV akomeje gushyigikirwa n’abakirisitu, aho bamwe bakomeje guteranira ahantu hamwe ngo bamusabire.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 2 =