Umusizi Junior Rumaga uherutse ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko yatahanye umukoro w’icyo yakora kugira ngo ibisigo bye bijye byumvwa n’abanyamahanga kuko bagaragaje inyota yo kumva ubutumwa bubikubiyemo.
Uyu musore witegura igitamo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘Mawe’, avuga ko yanahise atangira gukora impinduka zijyanye n’uyu mukoro yakuye i Burayi, ariko zikazagaragara ku muzingo we wa kabiri.
Avuga ko ubwo yari i Burayi yabonye abantu benshi bakunda ibisigo bye, ariko bakaba batabyumva, ku buryo yumva agiye kugira icyo abikoraho.
Ati “Hari indimi nkwiye kwiga ku rwego rw’uko nakazihanzemo, kuko biba bitangaje iyo abantu ubabwira mu Kinyarwanda bakabyumva ukabona bafite amatsiko y’icyo bisobanuye, uhita wibaza uti ‘ndamutse ndi kubabwira mu kidage cyangwa mu Bifaransa cyabo baba bameze bate?”
Yavuze ko ku muzingo we wa kabiri, hazumvikanamo ibisigo byo mu ndimi z’amahanga.
Ati “Abo mu Rwanda rw’iyo ngiyo nabo bakunda ibintu byacu, ariko bakanabikunda batabyumva, nkibaza icyaba igihe babyumva byahanzwe mu zabo (indimi). Kuri album yanjye ya kabiri rero muzumvaho ibihangano bikoze muri izo ndimi.”
Junior Rumaga atangaje ibi mu gihe ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 11 Kanama 2023 cyo kumurika umuzingo we wa mbere, aho avuga ko abazakitabira bazagira n’amahirwe yo gusogongera kuri album ye ya kabiri dore ko na yo igeze kure.
Iyi album ya Junior Rumaga agiye kumurikira abakunzi be imbonankubone yayishyize hanze muri Nyakanga umwaka ushize wa 2022, isohoka iriho ibisigo 10 ihabwa izina rya ‘Mawe’ ndetse igurishirizwa ku rubuga rwa Siga Rwanda.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10