Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza ahari umusore ukekwaho gusambanya ihene y’umuturanyi bamubona agakizwa n’amaguru, bavuga ko asanzwe agaragaza imyitwarire itanoze irimo kunywa ibiyobyabwenge.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, arakekwaho gusambanya ihene y’umuturage mu Mudugudu wa Nyamivumu A mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo nyiri iri ryo tungo yari avuye kwahira akabona uwo musore ari kumusambanyiriza ihene.
Uyu muturage uvuga ko ubwo uwo musore akimubona yahise akizwa n’amaguru, avuga ko yahise ajya kureba ihene ye, yayigeraho agasanga akabona ibimenyetso byo kuba yasambanyijwe. Yagize ati “Inda y’amaganga yariho amaraso.”
Umuyobozi w’Umudugudu wabereyemo aya mahano, avuga ko uyu musore akimara kubikora yahise acika, hagatangira ibikorwa byo kumushakisha. Yagize ati “Twaramushatse ndetse twaramubuze ariko turacyamuhiga.”
Abaturage bo muri aka gace, bemeza ko uyu musore asanzwe arangwa n’imyitwarire idahwitse, ndetse ko bakeka ko yaba anywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.
RADIOTV10









