Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ubwo yari kumwe na bagenzi be mu bwato bwakoze impanuka bukarohama.
Uyu musore witwa Niyonshuti Michel yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umurambo we uboneka kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025.
Umubiri we wabonetse nyuma yuko inzego z’ibanze ziyambaje Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu mazi.
Iboneka ry’uyu murambo, ryemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald wavuze ko Polisi yiyambajwe kuri iki Cyumweru.
Yagize ati “Igikorwa cyo kuvana umurambo wa Niyonshuti mu mazi cyamaze isaha irenga.”
Niyonshuti Michel wari urangije umwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, yarohamye ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025 mu masaha y’umugoroba yari mu bwato bwari bufite ikibazo.
Gitifu Nsengimana Oswald avuga ko muri uwo mugoroba nyakwigendera yari kumwe na bagenzi be babiri ubwo bari bavuye mu gice cyo mu Murenge wa Nyamabuye bashaka kwerecyeza mu cyo mu Murenge wa Shyogwe, bagasanga mugenzi wabo wari ufite ubwato buto, bakamusaba kubambutsa.
Yagize ati “Uwo musore witwa Iradukunda yari afite ubwato butoya bw’igiti bwasadutse abashyiramo, bageze hagati bararohama.”
Abandi batatu babashije kuvamo ariko nyakwigendera biranga, ndetse kuva muri uwo mugoroba hatangira ibikorwa byo kumushakisha kugeza kuri iki Cyumweru ubwo hiyambazwaga Polisi, yaje kubona umurambo we ugahita ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.
Ni mu gihe umusore wari utwaye ubu bwato we, yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Nyamabuye.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abantu bose kwirinda kujya kuri iki cyuzi cya Rugeramigozi dore ko hari n’abakunze kujya kuhiyahurira, asaba byumwihariko ababyeyi kujya babuza abana babo kuhegera.
RADIOTV10