Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umusore warongoye umugore umurusha imyaka 27 ari mu bifuza kuba Rudasumbwa w’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umusore warongoye umugore umurusha imyaka 27 ari mu bifuza kuba Rudasumbwa w’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kwizera Evariste wavuzweho cyane ubwo yasezeranaga na Mukaperezi Clotilde umurusha imyaka 27, ari mu bamaze kwiyandikisha bifuza guhatanira ikamba ry’umusore uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda [Mister Rwanda].

Nyuma y’ibyumweru bitatu hafunguwe uburyo bwo kwiyandikisha ku bifuza guhatana mu irushanwa Mister Rwanda, hamaze kwiyandikisha abagera kuri 300.

Muri aba bamaze kwiyandikisha barimo n’abasanzwe bazwi barimo Kwizera Evariste wagarutsweho cyane muri 2019 ubwo yasezeranaga na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27.

Uyu musore warongoye afite imyaka 21 y’amavuko agasezerana na Mukaperezida w’imyaka 48 y’amavuko, mu minsi ishize bongeye kuvugwaho cyane ubwo byatangazwaga ko uyu mugore ubu atwite.

Kwizera Evariste na we akaba ari mu bantu 300 biyandikishije ku rubuga bifuza kujya guhatana mu irushanwa rya Mister Rwanda.

Amabwiriza y’abagomba guhatana muri iri rushanwa arimo irivuga ko umuntu agomba kuba ari ingaragu mu gihe uyu Kwizera we yamaze kurushinga na Mukaperezida.

Kwizera na Mukaperezida bamaranye imyaka itatu

Kwizera yemeye ko yiyandikishije koko ndetse ko yifuza kujya mu bahatana ariko ko adafite icyizere ko bazamufata kuko we afite umugore mu buryo buzwi n’amategeko.

Mu bamaze kwiyandikisha kandi, harimo Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager ukunze kugaragara mu biganiro bitambuka kuri YouTube Channel.

Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda agomba kuba ari hagati y’imyaka 18 na 30 mu gihe Super Manager atangaza ko we afite imyaka 23 y’amavuko.

Umusore uzegukana iri kamba azahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Mu mashusho ashotorana umuhanzi Alto yeruye ko akunda Asinah umurusha imyaka itari micye

Next Post

Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.