Umutingito uri ku gipimo cya 7.8 wibasiye ibice byo mu majyepfo ya Philippines, bituma habaho umuburo ko hashobora kwaduka inkubi z’umuyaga wo mu nyanja (Tsunami) zishobora kwibasira ibice bimwe na bimwe byo ku nkombe muri kariya gace.
Amakuru avuga ko uyu mutingito wumvukanye mu gitonco cya kare kuri uyu wa Mbere, wahitanye abantu batatu bamaze kumenyekana, unangiza byinshi, birimo inzu zasenyutse.
Master Sergeant Robert Dagon wa Polisi Nkuru y’Umujyi wa Santos yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafasansa ati “Inyubako nyinshi zagizweho ingaruka, sinabasha kumenya umubare wazo aka kace kuko duhugiye mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka.”
Ibiro bishinzwe umutekano wa gisivile muri Philippines byaburiye abantu kwirinda kwinjira mu ngo zangiritse cyangwa mu bindi bikorwa remezo kuko hari impungenge ko hashobora kuba indi mitingito
Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza intubako ziri gusenyuka, ndetse n’abantu bamwe bari hanze mu mbuga, bicaye bigaragara ko hari ku a umutingito.
Kugeza ubu habarwa abantu bane bahitanywe n’uyu mutingito nk’uko byatangajwe na polisi yo muri aka karere muri iki gitondo.
Muri Davao del Sur, igice cy’ishuri ryisumbuye cyaguye ubwo abanyeshuri bateraniraga hanze, aho aba banyeshuri bari bahinze umushyitsi, bigaragara ko bari kugenda bizunguza ubwo uyu mutingito wari uri kuba.
Ikigo gishinzwe iby’ibirunga n’imitingito muri Philippines, kivuga ko uyu mutingito watangiriye ku bilometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi Mukuru wa Santos hafi kugice cyo kirwa cya Mindanao kandi ufite ubujyakuzimu bw’ibilometero 10, aho watangiye ku isaga ya saa moya na mirongo itatu n’irindwi 07:37’ za mu gitondo muri kiriya Gihugu.
Ikigo cy’Abanyamerika US Geological Survey (USGS) cyashyize uyu mutingito ku gipimo cya 7.8 ndetse n’umuvuduka w’ubujyakuzima wa 55.2km.
Ikigo gishinzwe gutanga umuburo ku nkubi z’imiyaga yo mu nyanja ‘Pacific Tsunami Warning Center’ cyatangaje ko Tsunami igera kuri metero 3 ishobora kwaduka ku bice bimwe na bimwe byo ku nkombe muri Philippines, ndetse n’igera kuri metero imwe mu bice nka biriya muri Indonesia na Malaysia
RADIOTV10






