Umutoza Pep Guardiola w’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, uri mu bafite ibigwi ku Mugabane w’u Burayi, biravugwa ko ashobora kugirwa Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Butariyani mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ni amakuru yatangajwe n’Ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport cyatangaje ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, ashobora kuba umutoza ikipe y’Igihugu y’u Butariyani.
Biravugwa ko Guardiola Yaba yaramaze kwegerwa n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Butaliyani Kandi ko icyizere ari cyose ko ashobora kwemera ubusabe bamuhaye .
Gutoza amakipe y’ibihugu byari bisanzwe biri mu bitekerezo bya Pep Guardiola , kuko yigeze gutangaza ko ubwo azaba asoje gutoza Manchester City atibona yongeye gutoza indi Club ahubwo yumba yakomereza mu makipe y’ibihugu.
Uyu Munya-Espagne kandi afite umubano ukomeye n’u Butaliyani, kuko yahakiniye muma Ekipe nkas As Roma na Brescia ndetse akaba afite imishinga n’amakipe yo muri iki gihugu, bityo bikaba byatuma yumva neza icyo gutoza ikipe y’igihugu.
Umunyabigwi usanzwe unakora muri federasiyo y’imupira w’amaguru mub’Ubutariyani Leonardo Bonucci na we yashimangiye ko yifuza kubona Guardiola atoza iyo kipe, agira ati “Niba hari icyakorwa ngo tumuzane turagikora, Biragoye cyane kubigeraho, ariko kurota ntibihenda.”
Hagati aho, ikinyamakuru The Guardian kivuga ko mu gihe Guardiola yaba avuye muri Manchester City, Enzo Maresca ari we wahabwa amahirwe ya mbere yo kumusimbura, ndetse ibiganiro bya mbere bikaba byaratangiye.
Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bibaza niba koko Guardiola ashobora kuva muri Manchester City akerekeza mu kazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.
Aime Augustin
RADIOTV10











