Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, Pape Thiaw, yashimiye abaturage ba Senegal ku rukundo n’ubufasha bakomeje kumugaragariza, mu gihe bamwe muri bo bari batangiye gukusanya inkunga yo kumushyigikira.
Pape Thiaw yasabye ko iyo nkunga ihagarikwa, ahubwo ayo mafaranga akagenerwa imiryango n’abantu batishoboye.
Mu butumwa yahaye abaturage n’abandi bose bumva bafite umutima wo kumufasha. Pape Thiaw yagize ati “Baturage ba Senegal, ubufatanye n’urukundo mwanyeretse kuva natangazwa ibihano byanfatiwe byankoze ku mutima cyane. Murakoze ku rukundo mwahoranyeho.”
Yakomeje agira ati “Ndasaba ko mudakusanya amafaranga mu izina ryanjye. Ayo mafaranga mwatekerezaga gutanga, mujye muyashyira mu bikorwa byihutirwa bifasha abantu babikeneye by’ukuri.”
Aya magambo ye yakiriwe neza n’abaturage ba Senegal, bamushimira umutima w’ubugiraneza no gushyira imbere inyungu z’abatishoboye kuruta ize bwite.
Aime Augustin
RADIOTV10











