• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho

radiotv10by radiotv10
18/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko humvikanye amajwi bivugwa ko ari Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi usanzwe ari Umutoza Wungirije wa Muhazi FC, asaba umukinnyi w’indi kipe kuyitsindisha, ubuyobozi bwa Muhazi FC bwabaye buhagaritse uyu mutoza mu gihe buri gukora iperereza kuri ayo majwi.

Amajwi bivugwa ko ari Mugiraneza Jean Baptiste Migi avugana kuri telefone na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq aho yumvikana amusaba kuza kwitsindisha ku mukino bari bafitanye na Kiyovu Sports, yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.

Muri aya majwi, Migi aba abwira uyu mukinnyi w’ikipe yanigeze kubamo nk’umutoza wungirije, ko yakwitsindisha kugira ngo Kiyovu Sports itamanuka mu cyiciro cya kabiri, ndetse ko umwaka utaha azajya kuyibamo umwe mu batoza, akamwizeza ko na we azamugororera.

Aya majwi yagiye agarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye, aho benshi bagaye uyu mutoza wabaye umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda akiri umukinnyi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Muhazi FC, bwatangaje ko bwabaye buhagaritse by’agateganyo uyu mutoza wungirije kugira ngo hakorwe iperereza ku by’ariya majwi.

Ubuyobozi bwa Muhazi FC bwavuze ko “Bitewe n’iperereza riri gukorwa mu buryo bwihariye, twabaye duhagaritse Umutoza Wungirije, Jean Baptiste Mugiraneza.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko nyuma y’iri perereza riri gukorwa kuri aya majwi, hazakurikiraho icyemezo cya nyuma, bitewe n’ibizava muri iryo perereza.

Migi yari yasinye muri Muhazi FC nk’umutoza wungirije umwaka ushize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Dj.Ira nyuma yo gusaba Perezida ubwenegihugu yavuze icyahise gikorwa cyongeye kumusenderezamo ibyishimo

Next Post

Abakinnyi b’Amavubi bagiye gufata mu mugongo bagenzi babo bagize ibyago

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abakinnyi b’Amavubi bagiye gufata mu mugongo bagenzi babo bagize ibyago

Abakinnyi b’Amavubi bagiye gufata mu mugongo bagenzi babo bagize ibyago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.