Umuturage wo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, wabaga muri Koperative ‘ABIYEMEJE’ y’aborozi, avuga ko nyuma yuko ubuyobozi bw’iyi Koperative bugurishije urwuri bari barahawe na Leta, yagiye kwaka umugabane we nk’abandi banyamuryango, ariko uwari umuyobozi wayo akamubwira ngo azajye kurega aho ashaka.
Nsabimana Felecien utuye mu Kagari ka Nkomane mu Murenge wa Kanama, avuga ko yinjiye muri iyi Koperative muri 2016 ubwo yari igizwe n’abanyamuryango 17, aho we yari asimbuye umubyeyi we wari witabye Imana.
Avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 yahawe ibihumbi 90 Frw n’iyi koperative bamubwira ko ari ayo kumufata mu mugongo nyamara ngo aza kubimenya nyuma ko ari umugabane yahawe nk’umunyamuryango wa koperative nyuma yo kugurisha urwuri bororeragamo ku mafaranga asaga miliyoni 100Frw.
Nsabimana Felecien ati “Ejobundi mu kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo banzaniye ibihumbi 90 ngo ni ayo kunyagira [gufata mu mugongo] mbese ni nk’agahato bankoresheje kugira ngo nsinye naho kumbe bagurishije kugira ngo bagabane amafaranga yose bonyine.”
Uyu muturage avuga ko banganyaga imigabane, ku buryo atumva ko yari guhabwa ibyo bihumbi 90 Frw muri miliyoni 100 Frw.
Ati “Perezida namubajije amafaranga nk’ay’abandi arambwira ngo ayo nkwiye n’ibyo bihumbi 90 nyamara ndi umunyamurwango nk’abandi.”
Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yo gusanga umutungo wa koperative waragurishijwe amafaranga menshi, yegereye ubuyobozi bwa koperative ngo bumuher umugabane nk’uw’abandi banyamuryango ariko uwahoze ari umuyobozi wayo amutera utwatsi, yiyambaza n’izindi nzego biba iby’ubusa.
Ati “Niyambaje MAJ w’Akarere n’Akarere kanyohereza ku Murenge wacu wa Kanama kuko MAJ yabatumyeho banga kuza, Umurenge na wo ku itariki ya 06 Kanama 2024 narawandikiye ariko kugeza ubu nta gisubizo bari bampa.”
Uwari umuyobozi w’iyi Koperative, Kanyamuhanda Joseph yabwiye umunyamakuru ko amafaranga yahawe uyu muturage ari yo yagombaga.
Yagize ati “Twamuhaye ibihumbi 90 kuko ni wo mugabane yari afitemo, kandi igurisha ryabaye yarawusabye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko iki kibazo akizi ariko ko kugishakira umuti bisaba kugikurikiranwa mu mizi.
Ati “Twari twasabye Umurenge ko waduha raporo kuri iki kibazo igaragaza uko giteye n’uko babona cyakemuka, ibintu nk’ibyo rero urumva ni ibintu bishingiye ku mategeko, hari amategeko amuhereza uburenganzira nk’umuntu wari umunyamuryango mu buryo bwemewe n’amategeko, ntabwo abantu bananirana we nakomeze inzira z’amategeko kuko MAJ ifite izindi nzego yabwira ngo munzanire aba bantu mu gihe ibona ari ngombwa.”
Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba uyu wahoze ari umuyobozi wa Koperative ahamagazwa ntiyitabe, na byo bikwiye gukurikiranwa, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10