Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umuturage uvuga ko yarenganyijwe aratunga agatoki umuyobozi wa Koperative kumwihenuraho

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umuturage uvuga ko yarenganyijwe aratunga agatoki umuyobozi wa Koperative kumwihenuraho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, wabaga muri Koperative ‘ABIYEMEJE’ y’aborozi, avuga ko nyuma yuko ubuyobozi bw’iyi Koperative bugurishije urwuri bari barahawe na Leta, yagiye kwaka umugabane we nk’abandi banyamuryango, ariko uwari umuyobozi wayo akamubwira ngo azajye kurega aho ashaka.

Nsabimana Felecien utuye mu Kagari ka Nkomane mu Murenge wa Kanama, avuga ko yinjiye muri iyi Koperative muri 2016 ubwo yari igizwe n’abanyamuryango 17, aho we yari asimbuye umubyeyi we wari witabye Imana.

Avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 yahawe ibihumbi 90 Frw n’iyi koperative bamubwira ko ari ayo kumufata mu mugongo nyamara ngo aza kubimenya nyuma ko ari umugabane yahawe nk’umunyamuryango wa koperative nyuma yo kugurisha urwuri bororeragamo ku mafaranga asaga miliyoni 100Frw.

Nsabimana Felecien ati “Ejobundi mu kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo banzaniye ibihumbi 90 ngo ni ayo kunyagira [gufata mu mugongo] mbese ni nk’agahato bankoresheje kugira ngo nsinye naho kumbe bagurishije kugira ngo bagabane amafaranga yose bonyine.”

Uyu muturage avuga ko banganyaga imigabane, ku buryo atumva ko yari guhabwa ibyo bihumbi 90 Frw muri miliyoni 100 Frw.

Ati “Perezida namubajije amafaranga nk’ay’abandi arambwira ngo ayo nkwiye n’ibyo bihumbi 90 nyamara ndi umunyamurwango nk’abandi.”

Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yo gusanga umutungo wa koperative waragurishijwe amafaranga menshi, yegereye ubuyobozi bwa koperative ngo bumuher umugabane nk’uw’abandi banyamuryango ariko uwahoze ari umuyobozi wayo amutera utwatsi, yiyambaza n’izindi nzego biba iby’ubusa.

Ati “Niyambaje MAJ w’Akarere n’Akarere kanyohereza ku Murenge wacu wa Kanama kuko MAJ yabatumyeho banga kuza, Umurenge na wo ku itariki ya 06 Kanama 2024 narawandikiye ariko kugeza ubu nta gisubizo bari bampa.”

Uwari umuyobozi w’iyi Koperative, Kanyamuhanda Joseph yabwiye umunyamakuru ko amafaranga yahawe uyu muturage ari yo yagombaga.

Yagize ati “Twamuhaye ibihumbi 90 kuko ni wo mugabane yari afitemo, kandi igurisha ryabaye yarawusabye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko iki kibazo akizi ariko ko kugishakira umuti bisaba kugikurikiranwa mu mizi.

Ati “Twari twasabye Umurenge ko waduha raporo kuri iki kibazo igaragaza uko giteye n’uko babona cyakemuka, ibintu nk’ibyo rero urumva ni ibintu bishingiye ku mategeko, hari amategeko amuhereza uburenganzira nk’umuntu wari umunyamuryango mu buryo bwemewe n’amategeko, ntabwo abantu bananirana we nakomeze inzira z’amategeko kuko MAJ ifite izindi nzego yabwira ngo munzanire aba bantu mu gihe ibona ari ngombwa.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba uyu wahoze ari umuyobozi wa Koperative ahamagazwa ntiyitabe, na byo bikwiye gukurikiranwa, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Perezida wa Koperative yagiye ahamagazwa ariko ngo ntiyitabye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 1 =

Previous Post

Ubutumwa ukuriye Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira

Next Post

Volleyball y’u Rwanda yungutse Abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho barimo abakinnyi b’amazina azwi

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball y’u Rwanda yungutse Abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho barimo abakinnyi b’amazina azwi

Volleyball y’u Rwanda yungutse Abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho barimo abakinnyi b'amazina azwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.