Umuvandimwe wa Buravan yanyomoje urupfu rwe anatangaza uko amerewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bavandimwe b’Umuhanzi Yvan Buravan yanyomoje amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ko yitabye Imana, avuga ko akiri muzima ndetse ko ari koroherwa.

Kuri uyu Gatatu bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bari bakwirakwije amakuru ko umuhanzi Yvan Buravan umaze iminsi arwaye, yitabye Imana.

Izindi Nkuru

Gusa aya makuru yahakanywe n’umuvandimwe wa Buravan witwa Martial, wavuze ko ayo makuru atari impamo.

Uyu muvandimwe wa Buravan mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yavuze ko murumuna we atavuye mu mwuka w’abazima nkuko byatangajwe.

Yagize ati “Oya, ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane […] ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntubizi se!?”

Buravan wabitswe akiri muzima, amaze iminsi yivuriza mu Kenya, gusa ubu akaba ari mu Rwanda aho biteganyijwe ko agomba kujya kwivuriza mu Buhindi.

Umuvandimwe we Martial yavuze ko Buravan ubu ameze neza agereranyije n’uko yagiye ameze ndetse ko hari icyizere gihagije ko azakira na we ubwe akaba afite imbaraga n’icyizere.

Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bakomeje gushyiraho ubutumwa bukomeza uyu muhanzi ndetse bamwereka ko bari kumwe banamwifuriza gukira.

Buravan unaherutse gushyira hanze indirimbo Big Time iri mu ndirimbo nziza zikunzwe muri iyi minsi, yari yagiye kwivuriza muri Kenya mu kwezi gushize nyuma yuko abanje kwivuriza mu Rwanda akaza no kujya mu Bitaro ariko agasezererwa nyuma akonera kuremba.

Umuhanzi Yvan Buravan ararembye ariko ngo ari koroherwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru