DRCongo irifuza ko umuvugizi wa MONUSCO yirukanwa igitaraganya ku butaka bwayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann ava ku butaka bw’iki Gihugu mu gihe gito gishoboka.

Mu itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yasabye Umuryango w’Abibumbye kwirukana uyu Mathias Gillmann ku butaka bw’iki gihugu.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Guverinoma irashimishwa n’ibyemezo bifatirwa Mathias Gillmann ko agomba kuva ku butaka bwa Congo mu gihe gito gishoboka.”

Christophe Lutundula yakomeje avuga ko kuba Mathias Gillmann yaguma ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarushaho kwangiza umubano no kwakangiza icyizere biri hagati ya Leta na MONUSCO.

Yavuze ko iki cyifuzo gishingiye ku byatangajwe n’uyu Mathias Gillmann kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ko MONUSCO idafite ubushobozi mu bya gisirikare bwo guhangana na M23.

Umwe mu bagize Guverinoma ya DRC, wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yagize ati “Turasaba MONUSCO mu buryo bw’ubucuti ko ava (Mathias Gillmann) mu Gihugu cyacu.”

Iri jambo riri kuzizwa Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, yarivuze tariki 13 Nyakanga ubwo yagira ati Nta bushobozi dufite buhagije bwo kugira icyo dukora gikenewe, n’Igisirikare cya Congo ntigifite ubwo bushobozi buhagije.

Ibi yatangaje byatumye MONUSCO yijundikwa n’Abanye-Congo, bavuga ko niba idafite ubushobozi idakwiye kuguma mu Gihugu cyabo dore ko ngo n’ubundi kuva yaza ntacyo yabamariye.

Guverinoma ya Congo ivuga ko ariya magambo ari yo ntandaro rutwitsi y’imyigaragambyo yari imaze iminsi muri iki Gihugu yo kwamagana MONUSCO.

Bamwe mu bategetsi bo muri iki Gihugu bavugaga ko kuva aba baje muri ubu butumwa bw’Umuryango bagera mu Gihugu ari bwo ibibazo by’umutekano mucye byagiye byiyongera, bagasaba abaturage kubamagana bakabavira mu Gihugu ari na bwo hatangiye imyigaragambyo yo kubamagana.

Iyi myigaragambyo yafashe indi ntera tariki 25 Nyakanga, yaguyemo abantu bagera muri 36 barimo abaturage 32 ndetse n’abo ku ruhande rwa MONUSCO bane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru