Umuvugizi mushya wa M23 yasabye Congo ikintu gikomeye igomba gukora mbere y’Amatora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

M23 yibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko idateze kuva mu Mujyi wa Bunagana ahubwo ko niba bwifuza ko baganira bwayihasanga bakagirana ibiganiro kandi ko byaba byiza bikozwe vuba.

Byatangajwe n’Umuvugizi mushya wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu kiganiro yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, cyagarutse ku ku cyo uyu mutwe uvuga kuri Raporo y’inzobere za Loni ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyatangajwe na ziriya mpuguke za UN ari ibinyoma kuko raporo yasohotse mbere yo ku ya 14 Kamena 2022 yavugaga ko nta bimenyetso na bimwe byagaragaye bigaragaza ko M23 ifashwa n’u Rwanda.

Ati “None ni gute nyuma y’iminsi cyangwa ibyumweru bicye bakongeramo ibinyoma kugira ngo base nk’abahahuma amaso Guverinoma ya Congo kugira ngo bacubye uburakari bw’abigaragambya ndetse n’amahano yakozwe i Kasindi aho abaturage bagenzi bacu bakomeretse abandi bakitaba Imana kubera amasasu ya UN.”

Umunyamakuru yahise amubaza niba bamagana iyi raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, asubiza agira ati “Yego, turabyamagana twivuye inyuma, ni ikintu cyacuzwe kubera umugambi nyuma yuko bamwe mu bagize MONUSCO batangiye kwirukanwa mu Gihugu.”

Bamwe mu basesenguzi bagize icyo bavuga kuri iriya raporo yatajweho ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bavuga ko yakoranywe umugambi ugamije kugira igitambo u Rwanda kubera igitutu kiri kuri uyu muryango w’Abibumbye mu butumwa bwawo muri Congo [MONUSCO].

Lawrence Kanyuka yavuze ko M23 idashobora kuva mu Mujyi wa Bunagana mu gihe cyose Guverinoma ya Congo itarubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Yavuze ko tariki 01 Mata uyu mwaka habayeho amasezerano yo guhagarika intambara ariko ko “Guverinoma ya Congo ntisiba kutugabaho ibitero, rero tugomba kwirwanaho, rero niba Guverinoma idukeneye izadusange i Bunagana tuganire.”

Yakomeje avuga ko badashobora kuva muri uyu mujyi kuko ari uwa Congo kandi na bo bakaba ari Abanye-Congo, ati “Bamwe muri twe ni ho bavukiye, ababyeyi bacu ni ho bari, mu byukuri ntitwiteguye kuharekura, tuharekure hanyuma tujye he? Ni umujyi wa Congo, niba Guverinoma ya Congo ikeneye ko tuganira, bazadusange i Bunagana.”

Yavuze kandi ko niba ubutegetsi bwa Congo bwifuza ko baganira, bugomba kubikora vuba kuko amatora yegereje kandi ko uko bakomeza gutinda na bo bazakora akantu ariko ikibazo na byo bizashyirwa ku mutwe w’u Rwanda kandi rurengana.

Imirwano ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC, yongeye kubura muri iki cyumweru aho uyu mutwe wongeye gukubita inshuro igisirikare cya Leta, ugafata utundi duce dutatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru