Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko nyuma yuko ikipe y’Igihugu ya DRC itanze ibyishimo ku Banyafurika, Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yahisemo gukoresha nabi umwanya w’ibyishimo akavuga nabi Abanyarwanda.
Mu ijambo Perezida Tshisekedi yagejeje ku Banyekongo nyuma yuko ikipe y’Igihugu cyabo Léopards inganyije n’iya Portugal mu Gikombe cy’Isi, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko rugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Tshisekedi muri iri jambo yavugiye i Houston, yizeje Abanyekongo ko Ingabo z’Igihugu cye zikomeje gukora akazi katoroshye mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23, kandi zizigarurira ibice byafashwe n’iri huriro birimo Umujyi wa Goma.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko bibabaje kubona Tshisekedi avuga amagambo nk’ariya ya politiki mu gihe nka kiriya cy’ibyishimo by’uko ikipe y’Igihugu ayoboye yari imaze kwitwara neza mu mikino y’Igikombe cy’Isi.
Mu butumwa yanyujije kuri X ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, Yolande Makolo yagize ati “Les Léopards [Ikipe y’Igihugu ya DRC] yahaye Abanyafurika ibyishimo bidasanzwe ubwo yakinaga umukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Perezida Tshisekedi yahisemo kwangiza uwo mwanya mu gutuka Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse no ku butaka bwa America, yatangaje ku mugaragaro ko ashaka gukomeza ibitero bya gisirikare mu burasirazuba bwa DRC.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko Tshisekedi uretse kuvanga politiki mu bikorwa bya siporo kandi bitemewe, ahubwo ko n’iki gikorwa kigaragaza gusuzugura amasezerano y’Amahoro ya Washington.

RADIOTV10





