Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko hari urubyiruko rwishora mu bikorwa bigize ibyaha rutabanze gutekereza ku ngaruka bizabagiraho, ariko ko ruramutse rubanje kuzitekerezaho, byarufasha kutabigwamo.
Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa… Yasabye urubyiruko gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutahura ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Hari igihe bamwe mu rubyiruko bishora mu byaha batatekereje ku ngaruka zabyo. Turabasaba gutekereza ku ngaruka icyaha gishobora kubagiraho bo ubwabo ndetse no ku muryango nyarwanda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kumenya amateka y’u Rwanda ari imwe mu ntwaro zikomeye zafasha urubyiruko kwirinda ibyaha.
Yagize ati: “Iyo urubyiruko rusobanukiwe amateka y’igihugu cyarwo, rubasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Ibyo birufasha gufata ibyemezo byiza no kwirinda ibikorwa bibi bimakaza indangagaciro na kirazira.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko kumenya amateka bibafasha kudashukwa n’ababashora mu bikorwa bibi.
Jean Luc Iragena, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati: “Nk’urubyiruko tugomba guharanira kwirinda no gukumira ibyaha twubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Tuyambaze Joffrey na we ati: “Urubyiruko dukwiye kwirinda ibishuko bidushora mu biyobyabwenge n’urugomo, ahubwo tugashyira imbere ibikorwa byubaka igihugu.”
Niyirora Naomie na we ati: “Ubumenyi ku mateka y’u Rwanda budufasha gutandukanya icyiza n’ikibi, bityo tukirinda icyatwangiriza ejo hazaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no kubaka iterambere rirambye.
Yagize ati: “Iyo urubyiruko rwiyumvamo gukunda igihugu no gusobanukirwa amateka yarwo, rubasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.”
Polisi ndetse n’inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Ruhango basanga kubaka urubyiruko rufite amateka, indangagaciro n’umuco wo gutanga amakuru ku gihe ari imwe mu nkingi zikomeye zo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






