Umuvugo uteye ubwuzu wanditswe na Mme Jeannette Kagame uvuga ubutwari bw’Abagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame yanditse umuvugo yageneye Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wumvikanamo ubutwari bw’abagore by’umwihariko uruhare bagira mu mibereho ya muntu kabone nubwo banyura mu magorwa ariko bakanga kugamburuzwa na yo.

Ni umuvugo ufite umutwe ugira uti “The world I dream of on Women’s Day” tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Isi ndota, Umunsi w’abagore.”

Izindi Nkuru

Ni umuvugo atangira avugamo ubutwari bw’umugore bwo guhorana icyizere mu majye, mu bigoye akabonamo kudaheranwa na byo ahubwo agakora ibishoboka kugira ngo abisohokemo.

Akomeza agira ati

“We are born knowing that women

Are resilient, perhaps to a fault.

To nurture and protect, they will move a mountain,

Even hungry, they will feed the world.”

Tugenerekereje yagize ati

Tuvuka tuzi ko abagore

Bishakamo imbaraga, birashoboka ko ari ku bw’amahirwe.

Mu kurera no kubungabunga, n’imisozi barayizamuka,

kabone n’ubwo baba bashonje, ariko bagaburira Isi.”

Uyu muvugo wa Madamu Jeannette Kagame ukomeza ugaragaza bimwe mu bikibangamiye abagore, ukavuga ko bidakwiye kwihanganirwa.

Madamu Jeannette Kagame akunze gukora ibikorwa byo guteza imbere abagore

Uyu muvuko komeza kandi wibutsa abagore gukomeza gukoresha impano bahawe na rurema ndetse n’amahirwe yose bakomeje guhabwa.

Hari aho ugira uti

“With my eyes closed I see, bright as day,

A just, a fair

An equal,
And a very kind world,

In which prejudice has passed, bias was driven far away!…”

Tugenekereje, hagira hati

“No mu gihe mpumbije amaso, mbona ibyiza,

Ibigororotse, ibinyuze mu mucyo

No kudahezwa

Ndetse n’Isi ibeyuye

Mu gihe ibicantege byakuweho, ibibangamye bikimwa intebe!”

Nanone hakaba ahagira hati “I find solace and hope in wonder.

Perhaps you’d care to join me?”

Tugenekereje hagira hati

“No mu bibaje mbona ibinezeza n’icyizere mu gihe cy’urungabangabo.

Ndizera ko tubijuje?”

Uyu muvugo urimo amagambo yo mu ndimi eshastu, [Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda], hari n’aho ugira uti “Bari, Bategarugori.
Muri benimpuhwe,
Muri Indangamirwa.

Hari n’aho ugira uti

“Duhanikire icyarimwe tuti:

« Uri Mwiza Mama! »

« Data azaguhe urugukwiye

Rumwe udukunda utizigamye

N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.”

Soma Umuvugo wose wa Madamu Jeannette Kagame.

Hari abagore benshi bongeye kugira icyizere cy’ubuzima kubera ibikorwa bya Madamu Jeannette Kagame

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru