Umuyapanikazi wibiwe ibikoresho by’ikoranabuhanga aho atuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, akaba yabisubijwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubigaruza, yavuze ko atari yizeye ko bizagaruzwa, avuga ko ibi ari ikimenyetso ko u Rwanda rutekanye, kandi ko azaruturamo igihe cyose.
Ni nyuma yuko Polisi y’u Rwanda igaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa eshatu, Kamera eshatu, telefone ebyiri nini zizwi nka tablets, telefone zigezweho (smart phones) ebyiri byibwe mu rugo rwa Mio Yamada ufite ubwenegihugu.
Ibi bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, aho Mio Yamada atuye.
Hanafashwe kandi abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibi bikoresho, barimo n’umucuruzi w’aho byasanzwe kuko byafatiwe mu iduka, ndetse n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu gutobora inzu z’abaturage bakabiba ibikoresho.
Mio Yamada washyikirijwe ibikoresho yari yibwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, avuga ko na we yishimiye kuba ibikoresho bye byagarujwe, ndetse ko atakekaga ko bizagaruzwa.
Yagize ati “Nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe.”
Yanashimiye Polisi y’u Rwanda yamugarurije ibikoresho bye, ndetse anagaragaza ko umutekano w’u Rwanda uhagaze neza.
Ati “Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye, twishimiye gutura mu Rwanda kandi twifuza kuzahaguma igihe cyose.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yaburiye abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe, abamenyesha ko Polisi izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubafata.
Yagize ati “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ko bagomba gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
RADIOTV10