Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B mu Karere ka Muhanga, ukurikiranyweho ibikorwa bigize icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, birimo gukorakora no gusoma umunyeshuri wimenyerezaga umwuga, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Uyu Muyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ku ifungwa ry’agateganyo, akaba yasomewe icyemezo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025.
Urukiko rwemeje ko uregwa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.
Izi mpavu zikomeye, zishingiye ku byatangarijwe mu iburanisha ryo ku ifungwa ryabaye tariki 27 Gicurasi, aho uregwa yiyemereye ko koko yasomye umwe mu banyeshuri bamushinja ihohotera, ariko we akavuga ko ibyo yabikoze babyumvikanyeho.
Mu iburanisha kandi, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yahozaga abanyeshuri b’abakobwa biga muri ririya shuri n’abazaga kuhimenyereza umwuga.
Bwavuze ko yabakangishaga kuzabima amanota kugira ngo bemere ibyo yabasabaga, birimo ibigize icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akurikiranyweho ubu.
Ni mu gihe uregwa we yaburanye ahakana ibyaha akekwaho, akavuga ko ahubwo bishingiye ku kagambane yagiriwe n’abayobozi b’iri shuri, ndetse ko yari yarabimenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ku munyeshuri w’umukobwa wari waje kwimenyereza umwuga muri ririya shuri, akekwaho gusoma no gukorakora, uyu Muyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri ririya shuri, yavuze ko yabikoze babyumvikanyeho, kandi ko uwo mukobwa ari na we wabizamuye.
Muri iryo buranisha kandi, uyu murezi yabajijwe impamvu yabisabiye imbabazi kandi atari we byaturutseho, avuga ko yazisabye kuko yari yabihatiwe n’ubuyobozi bw’ishuri.
RADIOTV10