Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi mukuru wa NESA yijeje abarimu bakosoye ibizamini ko igihe cyo kubahemba cyegereje

radiotv10by radiotv10
07/10/2021
in MU RWANDA
0
Umuyobozi mukuru wa NESA yijeje abarimu bakosoye ibizamini ko igihe cyo kubahemba cyegereje
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere.

Ibi bije nyuma y’uko aba barimu bakomeje kuvuga ko bakeka ko amafaranga bakoreye ari gucuruzwa.

Abarimu bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko ukwezi kurenga gushize bakosoye ibizamini bya Leta, ariko bakaba batarishyurwa.

Umwe yagize ati “Twarakosoye none tumaze ukwezi kurenga bataraduha ayo twakoreye, biteye agahinda rwose, kandi batwizezaga ko tuzarangiza bayaduha”

Aba barimu kandi bavuga ko babangamiwe no kuba Umwarimu SACCO ibakata 3% by’inyungu iyo batse umusogongero kuri aya mafaranga bakosoreye.

Undi nawe yagize ati “Kugira ngo batwikize badusabye ko twajya kwaka amafaranga mu mwarimu SACCO ariko dutungurwa no kuba badusaba gufata 75% nayo bagakataho 3% , ubuse amafaranga y’ikiraka bayakata bate?”

Bamwe muri aba barimu bavuga ko babajwe no kuba batazabona amafaranga y’ishuri y’abana babo kandi nyamara Leta ibafitiye ayo bakosoreye.

Umwe ati “Nkanjye abana banjye baratsinze ndasabwa ibihumbi hafi magana ane ndayakura he? ubwo Ngiye kubajyana muri 9 years na 12years nta yandi mahitamo mfite kandi nakoreye leta bandimo hafi ibihumbi magana ane ariko ni ukuzayabona Yesu agarutse “

Undi nawe avuga ko bifuza ko nk’uko bakora akazi neza kandi ku gihe, NESA yajya ibahembera ku gihe kugira ngo badahura n’ibibazo by’ubukene nk’ibirimo kubabaho kandi barakoze.

Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard avuga ko NESA yakoze ibishoboka byose ngo igihe abarimu bategerereza aya mafaranga kigabanuke. Agatanga icyizere ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri aya mafaranga azaba yageze kuri ba nyirayo.

Ati “Turabumva ko ari ikibazo ariko NESA twakoze ibishoboka byose ngo twishyurire ku gihe ariko ni akazi katoroshye ariko twakoze ibishoboka byose ubu lisiti twazishyikirije Minisiteri y’imari n’igenambigambi niyo igomba kwishyura, bihangane mu byumweru bibiri cyangwa kimwe tuzaba twabishyuye”

Abarimu bakosoye ibizamini bya leta bararenga ibihumbi icyenda. Amafaranga yose hamwe bagomba guhembwa uyu mwaka abarirwa muri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Dr. Bahati abisobanura. Buri mukosozi ahembwa hakurikijwe umubare w’amakayi y’ibizamini yakosoye.

Inkuru ya Juventine Muragijemariya/Radio&Tv10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − nine =

Previous Post

Musanze: Abaturage bo mu Kinigi babuze amazi bahitamo kuvoma amazi atemba

Next Post

Gasabo: Umurenge wa Kinyinya babona bageze ku ntego yo guhashya COVID-19

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gasabo: Umurenge wa Kinyinya babona bageze ku ntego yo guhashya COVID-19

Gasabo: Umurenge wa Kinyinya babona bageze ku ntego yo guhashya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.