Umuyobozi Mukuru wa Polisi  IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO i Kinshasa muri RDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Kane taliki ya 14 Ukwakira 2021, yitabiriye inama  y’Umuryango w’Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) irimo kubera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Mujyi wa Kinshasa.Iyi nama ihuza abayobozi ba Polisi iri mu rwego rw’inama rusange ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 23, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe.”

 

Izindi Nkuru

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

 

Muri iyi nama y’abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere haganiriwe ku ngamba zo kongerera ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iterabwoba n’ubuhezanguni birimo kugaragara mu Karere, ndetse banagarutse ku ishyirwa mu bikorwa imyanzuro iherutse kwemeranywaho.

Muri iyi nama hanarebewe hamwe imiterere y’ikigo cyo mu Karere cyo kurwanya iterabwoba nk’uko babyemeranyijweho mu masezerano ya Mifugo.

Amasezerano ya Mifugo agaragaza uburyo bwo gukumira, kurwanya no guhashya ibyaha bigaragara mu burasirazuba bwa Afurika.

Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO washinzwe mu mwaka wa 1998 ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru