Umuyobozi muri RCA yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 100.000Frw we yitaga ‘agashimwe’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugenzuzi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kwaka ruswa y’ibihumbi 200 Frw nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ibihumbi 100 Frw we yitaga agashimwe.

Uyu mukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’amakoperative, yafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu aho yafashwe ari kwakira ibihumbi 100 Frw mu gihe yari yaramaze kwakira andi ibihumbi 100 Frw.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamutaye muri yombi, rwemeje aya makuru yo guta muri yombi uyu muyobozi muri RCA, ubu akaba afungiye kuri station y’uru rwego ya Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’amakoperative, yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru.

Yaboneyeho gushimira abakomeje gutanga amakuru ku iki cyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu, asaba n’abandi kujya batungira agatoki inzego abantu nk’aba.

Itegeko rishya ryerekeye kurwanya ruswa, rigena ko utanze amakuru kuri iki cyaha, atabihanirwa kabone nubwo we aba yatanze iyo ruswa ariko agahita abimenyesha inzego mu gihe mbere yaba uwabaga yayitanze ndetse n’uwayakiriye, bombi bakurikiranwaga kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru